skol
fortebet

Ibyo wamenya ku mugabo w’imyaka 54 wigana n’abuzukuru be

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuhanyamya butangaje bw’umugabo Rusengamihigo w’imyaka 54 wigana n’abafite hagati y’imyaka 10 na 11 , abayabye

Sponsored Ad

Yaherukaga mu ishuri mu 1983 ubwo yahagaritse kwiga ari mu ishuri ribanza, umwaka ushize, nyuma y’imyaka 39, yafashe icyemezo kidasanzwe, yambara ikabutura n’ishati bya Khaki asubira ku ishuri.

Jean Marie Vianney Rusengamihigo w’imyaka 54, ubu yigana n’abana wagereranya n’abuzukuru be, ari mu mwaka wa gatanu ku ishuri ribanza rya Shangi mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Mukigaaniro yagitanye na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati: “Bambona nk’umunyeshuri nka bo, amasomo tuyatwara kimwe, iyo turi mu ishuri dusubiza kimwe.”

Mu karuhuko, usanga abanyeshuri bashaka kumwegera ngo bamukureho ubundi bumenyi afite nk’umugabo mukuru.

Nyuma y’imyaka hafi 40 ibintu byinshi byarahindutse mu burezi bw’u Rwanda, ku gihe cye byose babyigaga mu Kinyarwanda, ubu barabyiga mu Cyongereza.

Rusengamihigo agerageza gukurikira, ndetse avuga ko atsinda bigereranyije, ariko ngo hari ibikimugora.

Ati: “Nari nzi ko twiga nka kumwe kwa kera, ariko isomo nka Social n’iyo mbonye amanota sinjya ndenza 10 cyangwa 12 kuri 40, ntegereje kubona igitabo cya Social cy’uwa gatanu kugira ngo nunguke ubumenyi muri yo.”

Mwalimu we Pascal Ruganintwali avuga ko Rusengamihigo agaragaza umuhate mu ishuri ariko ko kwiga akuze cyane bitoroha.

Ruganitwali ati: “Usanga akurikiye mu ishuri kandi afite n’amatsiko, ariko nk’umuntu wize igihe kirekire mu Kinyarwanda akamara ikindi gihe kirekire atagana ishuri bitewe nuko ubu turimo kwigisha mu Cyongereza, usanga rimwe na rimwe ibyo tumwigisha ashobora kuba yabivanga, nk’imibare urugero turi kwiga ingero z’uburebure yajya kwandika 7 meters agahita yandika metero zirindwi.”

U Rwanda, igihugu cy’abaturage miliyoni 13 [2022], abize amashuri abanza ni 53%, abarangije ayisumbuye ni 6% naho abize kaminuza ni 3%, nk’uko ibarura rusange riheruka kubigaragaza.

Hari impamvu Rusengamihigo yashatse kuva mu mubare w’abatarize, kandi afite intego yo gukomeza akagera kure.

Ati: “Nabonye imikorere ndimo nta bumenyi mfite, nkagira ngo wenda ndahombeshwa na Covid kuko nari umucuruzi, maze guhomba rero ndavuga nti ‘reka nisubirire ku ishuri kuko imirimo nakoraga ntayo ngifite’.

“Naravuze nti ‘reka nze nshake ubumenyi bushobora kumfasha mu bikorwa byanjye’, kuko ndi umugabo ufite ibikorwa birimo n’amashyamba, nkavuga nti ‘rero ndamutse nagurishije ngasubira ku isoko ry’ubucuruzi nagombye kuba nzi imibare’.”

Ku ishuri ntibiga ubumenyi gusa, ahubwo banatozwa imyifatire ikwiriye.

Nubwo Rusengamihigo ari umuntu mukuru ntibyamubujije guhindurwa n’ishuri ugereranyije na mbere atiga, nk’uko umugore we Tamari Nyirasafari yabibwiye BBC.

Ati: “[Kuba yiga] Biranezeza cyane nubwo urugo rundemerera rukandushya, njye natangajwe n’uko kuva ndi umugeni atigeze afata umwenda wanjye ngo awumese, nubwo isabune yaba ihari, ariko ubu hari igihe iyo ntahari nsanga yameshe, agashyira inkono ku ziko, akamenya amatungo, nkumva ndatunguwe.

“Naho ubundi yamaraga umwaka iyo ngiyo akawurangiriza iyo mu kabari.”

Rusengamihigo avuga ubuzima bwe yabweguriye ishuri ndetse ko intego ye ari ukwiga kugeza arangije Kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa