skol
fortebet

Ifungurwa rya Rusesabagina ! Uko umukobwa we yari yasabye Arsenal Guhagarika amasezerano n’u Rwanda

Yanditswe: Monday 27, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ifungwa rya Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa imyaka 25 , ryaranzwe nudushya dutandukanye , ubwo yarakimara guhamwa n’icyaha , umuryango we usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika utigeze uhwema gushaka uburyo afungurwa ndetse hari naho byageze , umukobwa we agasaba ikipe ya Arsenal guhagarika amasezerano yarifitanye n’u Rwanda yo ku menyekanisha igihugu biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.
Icyo gihe Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina (...)

Sponsored Ad

Ifungwa rya Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa imyaka 25 , ryaranzwe nudushya dutandukanye , ubwo yarakimara guhamwa n’icyaha , umuryango we usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika utigeze uhwema gushaka uburyo afungurwa ndetse hari naho byageze , umukobwa we agasaba ikipe ya Arsenal guhagarika amasezerano yarifitanye n’u Rwanda yo ku menyekanisha igihugu biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.


Icyo gihe Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina yasabye Arsenal kureka iyi mikoranire n’u Rwanda kubera ko ngo rwafunze se arengana , yabitangaje mu kiganiro yari yagiranye n’ikinyamakuru cya Channel 4.

Carine Yagize ati "Twizeye ko tuzakomeza gukora ubuvugizi twereka abantu n’isi ukuri kw’icyihishe inyuma y’ubu butegetsi....Tunasaba amakipe nka Arsenal guhagarika kwakira amafaranga y’u Rwanda.
Kuko iki kizaba kigaragaza ubufasha bukomeye ndetse byerekane ko isi yose idashyigikiye ruriya rwego rw’ubutabera."

Umuvugizi wa Arsenal yabwiye SunSport ati: "Kuva ubufatanye bwacu bwatangira muri 2018, twakoranye mu kwigisha amateka y’u Rwanda n’umuco, umurage n’impinduka, ndetse no gukangurira abaturage kumenya ko ari ahantu ho kuruhukira.

"Nyuma y’umwaka umwe ubu bufatanye butangiye,Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwazamutseho 17% mu byo bwinjizaga naho ba mukerarugendo baturuka I Burayi biyongeraho 22%.

"Iri zamuka rishyigikira ry’ubukungu bw’u Rwanda, rigatuma amafaranga menshi ashobora gushorwa mu zindi nzego z’ingenzi z’u Rwanda, kuvana ibihumbi by’abaturage mu bukene, no kongerera ubushobozi abaturage.
"Aha niho tuzakomeza gushyira imbaraga zacu."

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Werurwe 2023,nibwo Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa imyaka 25 yafunguwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 akaba yari amazemo ibiri n’igice, yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba yakoze ubwo yari umuyobozi w’umutwe MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye bamwe mu Banyarwanda.

Mbere y’uko Paul Rusesabagina yerekeza muri Leta Zunze Ubunwe z’Amarika aho yemerewe gutura, yabanje kujya mu rugo rw’Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda aho agomba kuva yerekeza I Doha mu gihugu cya Qatar.

Amakuru Rwanda Tribune ivuga ko ikesha umudiporomate wo muri Ambasade ya Qatar mu Rwanda, avuga ko impamvu Paul Rusesabagina yabanje guca mu rugo rw’Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ndetse akaba agomba no kubanza kwerekeza i Doha muri Qatar, ari ukugira ngo abanze yihanangirizwe anahabwe ubujyanama bw’uko atazongera guhirahira yishora mu bikorwa by’iterabwoba bitegurwa n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze.

Aya makuru,akomeza avuga ko Paul Rusesabagina yihanangirijwe bwa nyuma, abwirwa ko ifungurwa rye ari amahirwe ya nyuma ahawe na Leta y’u Rwanda nyuma y’imbabazi yasabiwe na Leta Zunze Ubumwe zAmerika(USA) na Qatar.

Rusesabagina ngo yongeye kwihanangirizwa abwirwa ko niyongera kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda,agomba kuzabaga akifasha kuko u Rwanda rutazongera kumwihanganira ndetse ko yaba USA ,Ububirigi cyangwa Qatar nta n’umwe uzongera kumuvuganira.

Aya makuru, akomeza avuga ko Paul Rusebagina nawe yemeye ko atazongera kwisunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo kuko yasanze ari urugamba atashobora kandi rurimo “akaga” cyane ko ngo ageze mu zabukuru akaba anafite uburwayi butamwohoroheye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa