skol
fortebet

Kamonyi: Umwana yahiriye mu nzu arapfa biturutse kuri telefoni

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamayiga, Mudahemuka Jean Damascène yavuze ko ibi byabaye gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2023 mu Mudugudu wa Nkoto, Akagari ka Kabashumba Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Sponsored Ad

Mudahemuka avuga ko bakimara kumenya iyo nkuru mbi batabaranye n’Inzego z’ubugenzacyaha, Polisi, DASSO n’Ingabo basanga umwana yarangije gupfa.

Ati “Iyi nkongi y’umuriro yishe uyu mwana yaturutse kuri bateri ya Telefoni ababyeyi be bari basize bacomotse bagiye mu kazi iraturika itwika inzitiramubu, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho mu nzu nabyo bitwika uburiri umwana yari aryamyeho arashya kugeza apfuye.”

Gitifu avuga ko abaturage aribo bahageze mbere batangira kuzimya igice kimwe cy’inzu ariko basanga uyu mwana ndetse n’ibintu byinshi byo mu rugo byahiye.

Avuga ko nyina w’uyu mwana yari yagiye mu gishanga gushaka ibyo abana bafungura, Se nawe yagiye gupagasa basiga baryamishije umwana bazi ko umubyeyi we umwe (Maman) ahita agaruka.

Uyu mwana wishwe n’inkongi y’Umuriro yitwaga Akezakase Desange yari mwene Ntwari Olivier na Yamfashije Flavia.

Umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma.

Ivomo: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa