skol
fortebet

Kamonyi:Uwishe umugore we nawe agahita yiyahura yasize urwandiko rusobanura icyabimuteye

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise ifuni nawe agahita yiyahura yasize urwandiko rusobanuro icyamuteye gukora ayo mahano.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Didace Nsabimana yari yarashakanye na Uwingabiye Brigitte bari bafitanye abana bane.

Hari hamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma ndetse bikekwa ko ari na yo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Mu ijoro ryo ku ya 28 Kanama 2022 ni bwo uyu Nsabimana yishe umugore we na we ariyahura, bibera aho bari batuye mu Kgari ka Kazirabonde mu Murenge wa Ngamba.

Imibiri y’aba bombi yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rukomo mu Karere ka Kamonyi gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo ibone gushyingurwa.

Majyambere Samuel uyobora Umurenge wa Ngamba, yavuze ko uyu mugabo yasize yanditse urwandiko rusobanurira imiryango yabo icyatumye akora aya mahano.

Uyu muyobozi yagize ati “Yabandikiye abasobanurira ko amujije kumuca inyuma.”

Muri uru rwandiko kandi, Nsabimana yagaragarijemo uwo ashinja kumuca inyuma, avuga ko ari umugabo mugenzi we wari ushinzwe gucungira umutekano kuri SACCO y’Umurenge.

Muri iyi nyandiko yasize mu ikayi, uyu mugabo yanagaragarijemo uko imitungo basize izagabanywa abana babo.

Inzego z’iperereza nk’urw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), zahise zitangira iperereza kuri ubu bwicanyi mu gihe imiryango ya ba nyakwigendera na yo yatangiye kwitegura kubaherekeza.

Ibitekerezo

  • Kunkuru yo mukarere kakamonyi mwibeshye ibitaro byubatse mumurenge wa Rukoma
    Ntabwo Ari Rukomo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa