skol
fortebet

Nyamagabe:Batanu bakurikiranyweho guhohotera umugabo n’umugore umwe bikamuviramo gupfa

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, ku byaha birimo ubwinjiracyaha mu bwicanyi, bakekwaho gukorera umugabo n’umugore we, ubwo babasangaga mu rugo rwabo bakabatemagura, bikaviramo umwe kwitaba Imana.

Sponsored Ad

Aba bagabo batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi ndetse n’icyo gukubita no gukomeretsa bakoreye Bizimana Isaie n’umugore we.

Ibi byaha bakekwa kubikora mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2023, ubwo abo bagabo bakekwaho gusanga uyu mugabo n’umugore we mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, bakababatemagura.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo batanu bagiye muri uru rugo bitwaje imihoro, bagerayo bakajya ku kiraro cy’inka bakayikanga igahita yabira, ubundi Bizimana Isaie nyiri uru rugo agahita asohoka, ahageze bakamutemagura bakamuca akaboko kakavaho ndetse banamutema mu rwasaya.

Umugore w’uyu Bizimana yasohotse agiye kureba ibibaye ku mugabo we, na we baramutemagura ubwo yageragezaga gusubira mu nzu, bakamutema mu bitugu, ari na bwo abaturanyi bahise batabara bagasanga Bizimana amerewe nabi ariko atarashiramo umwuka, ariko akaza kwitaba Imana.

Umugore wa nyakwigendera yavuze ko yamenye abantu babiri muri bariya bateye urugo rwabo bakabatemagura, ari na bwo inzego zahise zibata muri yombi.

ICYO ITEGEKO RITEGANYIRIZA ABA BANTU

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa, kiramutse gihamye aba bantu bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000Frw).

Bakurikiranyweho kandi icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa