skol
fortebet

Nyanza:Inkuba yakubise umuturage imusigira ibikomere

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kibinja, mu mudugudu wa Rebero inkuba yakubise umuturage imusigira ibikomere.

Sponsored Ad

Iyi nkuba yakubise uyu muturage witwa HITABATUMYE w’imyaka 43 y’amavuko ubwo ubwo hagwagaga imvura ku wa 15 Werurwe 2023 ibikoresho bye birashya gusa ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima ariko imusigira ibikomere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya muturage yakomeretse.

Ati “Uriya muturage yari yugamye mu nzu, inkuba iramukubita iramukomeretsa mu mugongo no ku kibero imusanze aho yari aryamye.”

Amakuru yamenyekanye avuga ko inkuba yatwitse ibintu bitandukanye birimo matelas, supernet, telefone, imyenda, amashuka, ikiringiti n’ibindi.

Uwakubiswe n’inkuba yari mu nzu wenyine. Ubu yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibinja bamuha imiti.

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa