skol
fortebet

Rihanna yerekanye umwambaro mushya worohereza ababyeyi bonsa[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi ukunzwe ku Isi Rihanna abinyujije muri sosiyete ye ikora imyambaro y’imbere y’abagore, Savage X Fenty yashyize hanze amasutiye yorohereza abagore konsa.

Sponsored Ad

Kuva Rihanna yatwita imfura ye yagiye agaragaza ko kuba umugore atwite bidakwiye kumubera imbogamizi mu bijyanye n’imyambarire, ko hari imyenda yakomeza kwambara ijyanye n’icyo gihe kandi myiza.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Rihanna ateruye umwana we RZA ari kumwonsa, yambaye isutiye ikozwe mu buryo ushobora kwegura agatambaro kari ku moko ukonsa umwana udakuyemo isutiye yose.

Aya masutiye yakozwe kugira ngo umubyeyi ushaka konsa umwana we ajya akuraho akantu gato, ntibibe ngombwa ko akuramo ibere ryose bishobora kumubangamira ari mu bantu.

Rihanna yavuze ko ashaka kwibutsa abantu ko gutwita cyangwa kubyara atari igihe cyo guhindura uko wambaraga, bishoboka ko wakwambara mu buryo bwiza kandi utwite.
Amasutiye aherekejwe n’amakariso yashyizwe hanze kuri ubu ushobora kuyagura binyuze kuri murandasi hagati ya 35$ na 60$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa