skol
fortebet

Rutsiro:Umubikira yatawe muri yombi akurikiranyweho kwirengagiza umubyeyi uri kunda

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023 urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu mu Karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umubyeyi wari kunda bikarangira hari uhasize ubuzima.

Sponsored Ad

RIB ivuga ko uyu mubikira yinangiye nyuma yo guhamagarwa n’abayobozi batandukanye bamusaba ko yatanga imbangukiragutabara y’ibitaro ngo ijye gutabara umubyeyi wari ku nda, ku Kigo Nderabuzima cya Bukanda, kugirango ajye kwitabwaho ku bitaro bya Gisenyi.

Yakomeje iti "Ibi rero byaje gutuma umubyeyi abyara umwana upfuye."

Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Bukanda ku wa 10 Mata 2023.

Uyu mubikira ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yibukije abantu bose kwita ku nshingano zabo, bagatanga serivisi nziza kandi zihuse.

Yakomeje ati "Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, usibye kuba biteganywa n’itegeko byagombye kuba indangangagaciro ya buri muntu uri mu mwanya w’ubuyobozi cyangwa se wo gutanga serivise. Byagombye nanone kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda."

"Abari muri serivisi z’ubuzima bo rwose bakwiriye kubigira akarusho, kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye."

RIB yasabye abantu gukurikiza no kubaha amategeko, ku byuryo ibikorwa nk’ibi bikwiye gusigira buri muntu wese isomo, maze agaharanira ko bitakongera kugira ahandi biba.

Uyu mubikira akurikiranweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa