skol
fortebet

Ubuyobozi bwatangaje ko bugiye gufasha umwana uherutse guhamywa icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwatangaje ko bugiye gukurikirana ubuzima bw’umwana utuye muri uyu murenge uherutse guhamywa icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ngo hitabwe ku burere n’imyitwarire bye.

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamije umwana w’imyaka 15 icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Nubwo mu iburanisha ryabereye mu muhezo uyu mwana n’umwunganira mu mategeko we baburanye bemera icyaha ariko yerekana ko yabishowemo n’ababyeyi be.

Kimwe mu byatumye urubanza rw’uyu mwana rumenyekana cyane ni uko abantu bavugaga ko afite imyaka 13 y’amavuko kandi amategeko y’u Rwanda atemera ko ufite iyo myaka akurikiranwa n’inkiko.

Urukiko rwashyize umucyo kuri icyo rugaragaza ko kuri ubu uyu mwana afite imyaka 15 akaba yarafashwe afite imyaka 14 n’amaze 10.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ariko rumukatira imyaka ibiri isubitse.

Kimwe mu byashingiweho ahabwa igihano gisubitse nk’uko umucamanza yabigaragaje ni uko uyu mwana yabishowemo n’ababyeyi be kuko yavuze ko yatangiye kubicuruza afite imyaka 12 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Umucamanza yategetse ko uyu mwana ahabwa ibihano bisubitswe kugira ngo hitabwe ku mibereho ye ndetse anafashwe kugira imyitwarire myiza ngo hato adasubira muri bya bikorwa bibi.

Yagaragaje ko kuba ababyeyi be baracuruzaga ibiyobyabwenge biri mu byatumye na we abyinjiramo bityo ko akaneye kwitabwaho ku birebana n’uburere bwiza.

Uyu mwana wari umaze amezi hafi atatu afunzwe yahise arekurwa. Impungenge zahise zivuka kuri benshi bibaza aho ari bwerekeze.

Ubwo uyu mwana yafatwaga n’inzego z’umutekano ni we wari usigaye mu rugo kuko nyina umubyara afunzwe aho yakatiwe imyaka 15 kubera gucuruza ibiyobyabwenge mu gihe se yatorotse ubwo bazaga kumufata.

Umuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yatangaje ko bagiye gukurikirana imibereho y’uyu mwana kugira ngo atazasubira mu bikorwa nk’ibyo.

Ati “Mu Murenge dufitemo ikintu twita igororamuco ryo mu muryango, aho nk’abana dufite baba baragiye muri biriya bigo by’igororamuco bagaruka tukabitaho. Dufite komite mu midugugu ibakurikirana rero n’uyu mwana tuzakomeza kumukurikirana na we.”

Yavuze ko umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kimisagara yamaze kumushyikiriza abagize umuryango kuko afite nyina wabo ariko ko uyu murenge uzakomeza kumufasha.

Ati “Twabonye nyina wabo ubu niwe barikumwe. Ubu icya kabiri tugiye gucukumbura ikibazo muzi gihari turebe icyo umwana akwiriye gufashwa. Ashobora gufashwa ari mu muryango, turamushyira muri gahunda nk’abandi dukurikirana ariko we tuzamwitaho by’umwihariko kugira ngo atazasubira muri biriya bikorwa bibi.”

Kuri ubu uyu mwana ari kumwe na nyina wabo utuye mu Murenge wa Kimisagara, akagali ka Kimisagara, umudugudu wa Nyagakoki.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa