skol
fortebet

Abagore: Dore ibimenyetso byakwereka ko wakuyemo inda n’ubwo waba utarimo kuyiviraho n’impamvu zishobora gutuma ivamo

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagore benshi bakunze gukura inda bitari ku bushake cyane cyane zitararenza ibyumweru 13,Gukuramo inda bishobora gutera umugore uburwayi n’izindi ngaruka nyinshi zahitana ubuzima bwe bityo bikaba ari ingenzi kumenya ko inda yawe yavuyemo hakiri kare.

Sponsored Ad

Ni muri urwego twaguteguriye bimwe mu bimenyetso byakwereka koinda yawe yavuyemo cyangwa igiye kuvamo, ubundi bavuga gukuramo inda iyo , inda yavuyemo itarageza ku byumweru 20,buretse ko ahanini inda zikunze kuvamo zitararenza ibyumweru 13.

Dore ibimenyetso byakwereka ko inda yavuyemo:

1. Kubabara umugongo

2. Guhitwa

3. Kugira iseseme

4. Kubabara mu nda yo hasi

5. Kubabara mu nda yose bikabije

6. Kuzana ibintu byuruzi mu gitsina

7. Kubona ibintu bisa n’ibyaboze bisohoka mu gitsina

8. Kumva umunaniro ukabije bitunguranye

9. Kubura kw’ibimenyetso byerekana ko utwite aribyo kubyimba amabere cyangwa kuruka no guciragura bigahita bihagarara bitunguranye.

Si ngombwa ko waba uvira ku nda ,birashoboka ko wagira ibi bimenyetso kandi inda yawe yavuyemo ni byiza kwihutira kwa muganga bakagupima,bakareba ikibazo cyana kibitera .

Soma n’iyi: Inda itarengeje ibyumweru 22 niyo ishobora gukurwamo-MINISANTE

Rhesus ni iki? Ni ryari itera umugore utwite gukuramo inda? Yakora iki ngo abyirinde? Sobanukirwa

Impamvu zitandukanye zishobora gutuma ukuramo inda

1. Imisemburo mike cyangwa myinshi irengeje urugero

2. Uburwayi bwa Diyabete ,udafata imiti neza

3. Guhura n’uburozi n’ibindi bintu byanduye byakwangiza ubuzima aha twavuga nk’ibinyabutabire byangiza ubuzima n’ibindi

4. Mikorobi mu mubiri

5. Inkondo y’umura idafite ingufu

6. Gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa indi miti igira ingaruka mbi ku mwana

7. Uburwayi bwa nyababyeyi

Soma n’iyi:Uko wagabanya ibyago byo gukuramo inda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa