skol
fortebet

Abakobwa bo muri Colombia bari kwica umusubirizo abasore bakundaniye ku rubuga rwa Tinder

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ambasade y’Amerika yashyize hanze imfu z’abagabo umunani b’abanyamerika biciwe i Medellin muri Colombia nyuma yo kujya kureba abakunzi babo bakuye ku rubuga rwo gukundaniraho rwa Tinder.

Sponsored Ad

Abanya Colombia biravugwa ko bubikira aba banyamahanga,bajya kubasura bakabaha ibiyobyabwenge bamwe bakabica cyangwa bakabacuza utwabo.

Umucuruzi ukomeye w’imyaka 28 ukomoka muri Amerika yatangaje ati : "Nahuriye n’umukobwa kuri Tinder. Naratekereje nti ’mbonye undi mukobwa.Mbonye undi wo gutereta."Ibi byabaye muri 2021.

Nyuma yo gusangira uyu mukobwa yamusuye, uyu mucuruzi yibuka ko ngo basubiranye iwe kunywa inzoga, yumva zitandukanye nuko byari bisanzwe, hanyuma yibuka bwa nyuma basomana. Yakangutse bukeye bwaho saa sita,atameze neza kandi adashobora no kugenda.

Yakomeje agira ati: Ati: "Yatwaye [umukobwa] iPad yanjye, telefone yanjye, ikofi yanjye, amakarita ya banki, indangamuntu yanjye.Yatwaye byose uretse mudasobwa yanjye."

Ambasade y’Amerika yavuze ko iri gukurikirana imfu z’abanyamerika umunani biciwe muri uyu mujyi wa Medellin hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo na 31 Ukuboza 2023, inyinshi muri zo zikaba zarabaye hifashishijwe imbuga zo gukundaniraho.

Umujyanama mu bijyanye no gutembera agira ati: "Abanyamerika benshi bo muri Colombia bahabwa ibiyobyabwenge, bakamburwa, ndetse bakicwa n’abakobwa basohokanye hano muri Colombia".

Ubushinjacyaha bwavuze mu rubanza rumwe ko, umunyarwenya w’umunyamerika ukomoka muri Aziya witwa Tou Ger Xiong w’imyaka 50, yashimuswe nyuma yo kujya guhura n’umugore bahuriye kuri interineti mu Kuboza.

Abashimusi baterefonnye inshuti ye muri Amerika bayisaba amadorari 2000. Nyuma uwashimuswe basanze yapfuye azize "ibikomere byatewe n’ikintu kitazwi."

Aba ngo iyo bashaka kukwambura baguha ibiyobyabwenge by’ifu byitwa Scopolamine bituma umera nka zombie,ugata umutwe kandi ngo birica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa