skol
fortebet

Hashyizwe hanze urutonde rw’Imijyi 7 buri wese yagakwiye gusura mbere y’uko apfa

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gutembera ni kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi umuntu wese yagakoze kandi agakunda kuko bikungura ibintu bishya mu buzima.
Uretse kureba iterambere ry’imijyi itandukanye,gusura ibindi bihugu bigufasha kumenya amateka yayo ndetse n’imico itandukanye y’abantu.
Ni iyihe mijyi wagakwiriye gusura mbere y’uko upfa?.
Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko asubira mu mukungugu
Reba Imijyi 7 batoranyije:
1. Paris, (...)

Sponsored Ad

Gutembera ni kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi umuntu wese yagakoze kandi agakunda kuko bikungura ibintu bishya mu buzima.

Uretse kureba iterambere ry’imijyi itandukanye,gusura ibindi bihugu bigufasha kumenya amateka yayo ndetse n’imico itandukanye y’abantu.

Ni iyihe mijyi wagakwiriye gusura mbere y’uko upfa?.

Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko asubira mu mukungugu

Reba Imijyi 7 batoranyije:

1. Paris, France

Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi "nk’umujyi w’Urumuri" wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana.

Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana.

2. Rome, Italy

Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi.

3. New York City, U.S.

Uyu mujyi ntiwabura kuri uru rutonde kubera ibikorwaremezo biwurangwamo nka Empire State Building,Times Square, 9/11 Memorial Museum,New York Public Library, the Metropolitan Museum of Art, the New York Botanical Garden,n’ibindi.

4. Cape Town, South Africa

Abashaka ibyishimo no kuryoherwa ntibagakwiye gutabaruka batageze muri uyu mujyi wo muri Afurika y’Epfo uri mu yubatse neza ku nyanja.

Hari kandi no kuryohera muri Good Hope National Park n’ibindi.

5. Rio de Janeiro, Brazil

Uyu n’Umujyi w’abanyabirori ndetse urazwi cyane ku isi kubera abantu wakira buri mwaka ndetse n’ibirori bihoraho biwurangwamo.

Uyu niwo mujyi uhendutse kandi woroshye kubamo ugereranyije n’imijyi yose iri ku rutonde.

Iyo uvuze Rio de Janeiro buri wese yumva umucanga ukundwa na benshi Copacabana n’uwunganira wa Ipanema.

Hari kandi igishushanyo kirekire cyane cya Yesu,Christ the Redeemer ireshya na metero 28,Maracanã stadium n’ibindi.

6. Tokyo, Japan

Imyambarire idasanzwe,ikoranabuhanga rikataje,insengero za Buddha,Tokyo Skytree n’ibindi ubisanga muri uyu mujyi utuwe cyane.

7. Istanbul, Turkey

Uyu mujyi ugaragaramo ibikorwa by’ubugeni bizwi nka Byzantine architecture harimo nka Hagia Sophia uhasanga Ottoman cuisine, ana Grand Bazaar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa