skol
fortebet

Imijyi 10 ihenze cyane kuyibamo ku isi muri 2023 [URUTONDE]

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu makuru atatungura umuntu wese,nuko ibiciro bihanitse ku masoko bidateze kugabanuka vuba aha.Abatuye mu mijyi minini nibo bakomeje guteseka cyane.

Sponsored Ad

Dukurikije ibipimo ngarukamwaka by’ibiciro by’ubuzima ku isi byashyizwe ahagaragara na Economist Intelligence Unit (EIU), impuzandengo y’ibiciro ku isi yazamutseho 7.4% muri uyu mwaka. Ibiciro by’ibiribwa nibyo byiyongereye cyane kurusha ibindi.

Nubwo ibi biri munsi gato ya 8.1% byatangajwe n’ubushakashatsi bwo mu 2022, imibare iracyari hejuru cyane ugereranije na kera.

Umujyi wa Singapore na Zurich yo mu Busuwisi niyo mijyi ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku isi.

Izamuka ry’uyu mujyi wa nyuma ryatunguranye kuko wasimbutse uva ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’umwaka ushize,bitewe n’imbaraga z’ifaranga ry’Ubusuwisi hamwe n’ibiciro biri hejuru by’ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo n’iby’imyidagaduro.

Singapore yazamutse kubera guhenda mu gutwara abantu n’ibintu ndetse n’imyambaro.

Kuri uru rutonde, imijyi y’Uburusiya Moscow na St. Petersburg yaramanutse cyane kuva Uburusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022.

Moscow yavuye ku mwanya wa 105 ijya kuwa 142 mu gihe uriya wundi wavuye kuwa 74 ujya kuwa 147.

Damascus,umurwa mukuru wa Syria,niwo mujyi uhendutse kuwubamo ku isi.Hakurikiyeho Tehran muri Iran na Tripoli muri Libya.

Ibyokurya n’inzoga nibyo bihenze cyane mu mijyi yo muri Asia.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi 173 ikomeye aho harebwe ibiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi ku buzima bwa muntu bigera kuri 200.

Umurwa mukuru wa Venezuela,Caracas,wakuwemo kuko biciro byazamutse ku kigero cya 450% mu 2022.

Imijyi 10 ihenze cyane kuyibamo ku isi:

1. Zurich na Singapore (iranganya)

3. New York na Geneva (iranganya)

5. Hong Kong

6. Los Angeles

7. Paris

8. Tel Aviv na Copenhagen (iranganya)

10. San Francisco

Zurich,Umujyi uhenze cyane kuwubamo kurusha iyindi ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa