skol
fortebet

Kamonyi: Umwigisha w’Abayisilamu yabengeye umugeni mu musigiti baje gusezerana

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku Musigiti uherereye inyuma y’isoko ry’ahazwi nko mu Gacurabwenge, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere Kamonyi,mwalimu mu idini ya Islam yabengeye mu ruhame umukobwa bari bagiye kurushinga.
Imwe mu mpamvu ikomeye yatanze amubenga, ni uko batasezerana atwite( gusa ngo yemera ko baryamanye kenshi). Abari imbere mu musigiti bitabiriye ubukwe barimo ababyeyi n’inshuti batashye bashobewe.
Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru kivuga ko abari batashye ubukwe benshi batahanye umubabaro, (...)

Sponsored Ad

Ku Musigiti uherereye inyuma y’isoko ry’ahazwi nko mu Gacurabwenge, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere Kamonyi,mwalimu mu idini ya Islam yabengeye mu ruhame umukobwa bari bagiye kurushinga.

Imwe mu mpamvu ikomeye yatanze amubenga, ni uko batasezerana atwite( gusa ngo yemera ko baryamanye kenshi). Abari imbere mu musigiti bitabiriye ubukwe barimo ababyeyi n’inshuti batashye bashobewe.

Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru kivuga ko abari batashye ubukwe benshi batahanye umubabaro, kubera ibyakozwe n’uwo bafatanga nk’intangarugero, mwarimu mu idini.

Umwe mu bari bagihari usanzwe anahasengera( aza kuhasarira), yabwiye intyoza ko ibyabaye ari ubwa mbere abibonye kandi abyumvise mu idini ya Islam mu gihe ayimazemo, ko kandi niba hari n’ahandi byaba byarigeze kuba we atabimenye.

Ahamya ko uyu mwarimu yakoze amahano, yahemutse kandi yatanze isura mbi cyane ku Idini n’Abayisilamu muri rusange.

Umukobwa wabengewe mu Musigiti, imbere y’imbaga y’Abayisilamu bari bitabiriye ibirori, barimo Ababyeyi, inshuti n’Abavandimwe be baturutse i Musanze n’ahandi, mu mvugo yuje akababaro n’agahinda yabwiyeIntyoza ko amenyana n’uyu musore bahuriye ku rubuga rwa Facebook, bagatangira batyo, bakaza guhana nomero za Telefone, bagakomeza guhuza ibiganiro byabaganishije ku rukundo yamwizezaga, kugera n’ubwo amubwira ko amushaka nk’umugore we.

Ahamya ko taliki ya munani 2022 aribwo yamusabye kuza akamwereka aho yubatse, ari naho ashaka ko bazaba, araza ndetse biza kurangira baryamanye, amutera inda.

Avuga ko ibyabaye byo kumwanga, byamubabaje kandi ari ubuhemu yakorewe, ko icyo agiye gukora ari ukwiyitaho no gushaka igisubizo gikwiye nyuma y’ubuhemu akorewe n’uwamwizezaga urukundo.

Uyu Mwalimu Twaha Niyomugabo ntiyigeze ashaka kugira icyo avuga kuri ibi avugwaho byo kubengera umukobwa mu ruhame.

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Gacurabwenge, yabwiye Intyoza ko ibyabaye byabatunguye kuko batabikekaga kuri uyu mwarimu wigishaga abana iby’Idini n’Abayisilamu muri rusange, ndetse akanasarisha igihe umuyobozi [IMAM] adahari.

Ahamya ko yari umuntu babonaga wakoraga inshingano ze neza, ko batunguwe n’ibyo yakoze.

Agira kandi ati“ Mu by’kuri rero twahuye n’ikibazo gikomeye, kitatworoheye. Natwe cyadutunguye mu idini ku buryo cyaduhungabanyije cyane, haba ari ku rwego rw’ubuyobozi, ndetse no ku rwego rw’Abayisilamu muri rusange.

Ikibazo cyatubayeho twumvaga kitagakwiye gukorwa n’Umwalimu w’Idini. Umuntu twagiriye icyizere tukamuha inshingano zo kutwigishiriza abana!, twumvaga atariwe wari ukwiye gukora icyo kibazo”.

Akomeza asaba Abayisilamu n’abandi kwihangana, ko nubwo bitamenyerewe mu idini ariko ngo bamenye ko abantu bahemuka, ko ubugome bubaho, ko kandi ibyakozwe byakozwe n’umuntu ku giti cye ari nawe ukwiye kubibazwa.

Avuga ko batunguwe no kuba uyu mwalimu ubwe ariwe witangiye gahunda, akanavugana n’ababyeyi b’umukobwa, akabaha gahunda ndetse akaza mu Musigiti nk’uwiteguye gusezerana ariko ubwo umuhango watangiraga, Usezeranya amubajije akavuga ko atemera gusezerana n’uwo mukobwa.

Zimwe mu mpamvu uyu Twaha Niyomugabo yatanze mbere yuko asohoka agasiga bose mu Musigiti, ni uko ngo umukobwa atwite akaba atasezerana nawe, ko kandi atamushaka. Gusa ku makuru agera ku intyoza.com ku baganiriye nawe, ni uko adahakana ko yaryamanye n’uyu mukobwa ndetse inshuro irenze imwe.

Amakuru avuga ko uyu Twaha yasohotse mu Musigiti ahita yurira imodoka, aho ababibonye bisa nk’aho ari ibyo yari yapanze. Ikindi ni uko hari amakuru ko hari undi mukobwa yikundiraga.

Inkuru ya INTOZA.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa