skol
fortebet

Karongi: Umusore n’umukobwa bananiwe kumvikana ku kintu gikomeye bituma badasezerana

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore n’umukobwa bo mu karere ka Karongi, batonganiye ku murenge bananiwe kumvikana ku buryo bazacunga umutungo wabo nyuma yo gusezerana.
Byabereye ku biro by’umurenge wa Bwishyura kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023.
Ubwo ubuyobozi bw’uyu murenge bwashyingiraga imiryango ine, bageze kuri aba bageni umwe avuga ko ashaka ivangamutungo rusange undi avuga ko ashaka ivanguramutungo risesuye.
Ibi byateje impaka n’intonganya hagati y’umuryango w’umusore bamwe bavuga ngo ‘mutubengeye umwana’ abandi nabo (...)

Sponsored Ad

Umusore n’umukobwa bo mu karere ka Karongi, batonganiye ku murenge bananiwe kumvikana ku buryo bazacunga umutungo wabo nyuma yo gusezerana.

Byabereye ku biro by’umurenge wa Bwishyura kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023.

Ubwo ubuyobozi bw’uyu murenge bwashyingiraga imiryango ine, bageze kuri aba bageni umwe avuga ko ashaka ivangamutungo rusange undi avuga ko ashaka ivanguramutungo risesuye.

Ibi byateje impaka n’intonganya hagati y’umuryango w’umusore bamwe bavuga ngo ‘mutubengeye umwana’ abandi nabo bavuga gutyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Fautsin yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi bimaze kuba basabye umusore n’umukobwa kuba basohotse bakabiganiraho.

Ati "Twabahaye umwanya ngo bajye hanze babiganireho nibagira isezerano bemeranyaho bagaruke tubasezeranye, bajya hanze bananirwa kumvikana. Ikibazo tugishinga imiryango ngo ibafashe bumvikane ku buryo bazacunga umutungo wabo hanyuma bazaze tubasezeranye, ariko natwe twasigaranye nomero zabo turakomeza kuganiriza umwe ku giti cye tubaha inama".

Muri iki gihe mu Rwanda hari ikibazo cya gatanya zikomeje kwiyongera aho mu mpamvu zibitera harimo no kunanirwa kumvikana ku micungire y’umutungo no kuwusesagura biteza amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Gitifu Ayabagabo avuga ko uyu musore n’umukobwa bari mu bageni bari barigishije ku bijyanye n’amasezerano yo gucunga umutungo w’abashakanye.

Ati "Ikibazo ni uko baje ngo tubasezeranye batarabanje kuganira kuri iriya ngingo y’uko bazacunga umutungo wabo. Inama tugira abitegura ku gushyingiranwa ni uko bajya babanza kuganira mbere yo gufata icyemezo cyo gushyingiranwa".

Amategeko y’u Rwanda ateganya uburyo butatu abashakanye bashobora kugiranamo amasezerano mu bijyanye no gucunga umutungo: hari amasezerano y’ivangamutungo rusange, amasezerano y’ivangamutungo muhahano n’amasezerano y’ivanguramutungo risesuye.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa