skol
fortebet

Kimenyi Yves yise Muyango "umugore uryoshye kurusha abandi" mu kumwifuriza isabukuru

Yanditswe: Friday 19, Mar 2021

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu "Amavubi"Kimenyi Yves yakoresheje amagambo aryohereye mu kwifuriza umukunzi we bitegura kurushinga Uwase Muyango Claudine isabukuru nziza aho yamwise "umugore uryoshye".

Sponsored Ad

Kimenyi Yves abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije uyu mukobwa yamaze kwambika impeta isabukuru nziza y’amavuko amushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

Ati"Ndifuriza isabukuru nziza ku mugore uryoshye ku Isi. Warakoze rukundo. Warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukananyumva, ukamfata igihe nari ngiye kugwa no kuba waratumye nisobanukirwa."

Warakoze kumbera umugore mwiza, unyifuriza ibyiza akananshyigikira, warakoze kunsunika kuko iyo utaza kuhaba ku bwanjye mba naraburiye muri iyi si ngari. Warakoze ku bw’icyizere wangiriye.

Ndagusezeranya ko ntazatuma ujya hasi cyangwa ngo ntume wicuza kuba warankunze. Nzaguma iruhande rwawe kugeza ku mpera z’ibihe, nzagukunda ubuziraherezo."

Tariki ya 28 Gashyantare 2021, Kimenyi Yves yasabye Uwase Muyango Claudine ko yazamubera umugore arabimwemerera, ubundi amwambika impeta y’umubano, .

Mu butumwa Kimenyi Yves yashyize kuri konti ye Instagram, yavuze ko yishimiye ko umukunzi we amwemereye ko bazana ku munsi ufite amateka mu rukundo rwabo.

Ati “ Ndishimye cyane kuko uyu munsi nibwo namubonye bwa mbere mu maso yanjye. None ubu turi kumwe nk’umugore wanjye iteka ryose kuko yavuze YEGO.”

Warakoze ku myaka ibiri tumaranye, wanyeretse ko icyo inshuti nyayo ari cyo. Uri umugore mwiza nahoze ndota mu myaka yose ishize.”

Uwase Muyango yegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane muri iryo rushanwa ry’ubwiza.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati “…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw’urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n’uwari umukunzi we Didy d’or.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa