skol
fortebet

Mazimpaka uzwi nka Kanimba muri Bamenya yasabye anakwa uzwi nka Soleil bakinana filimi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba yasabye anakwa umukunzi we Uwase Delphine uzwi nka Soleil muri Filime ya Bamenya mu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023.

Sponsored Ad

Nubwo benshi babanje kubishidikanyaho,ariko inkuru y’urukundo rw’aba bombi n’impamo ndetse biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Mazimpaka [Kanimba] yanditse kuri konti ye ya Instagram asaba abafana be n’abakunzi ba filime muri rusange kuzabashyigikira mu rugendo rw’urugo bagiye gutangira.

Yavuze ati “Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane. Tariki 17 Ugushyingo 2023.”

Uretse BAMENYA,aba bombi basanzwe banahurira muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Ganza’.

Soleil wabaye umunyamakuru muri za 2017, nawe yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Mwese muratumiwe."

Muri filime ‘Bamenya’, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu. Akina nk’umugore w’umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n’uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.

Kanimba akina nk’umugabo uhagaragara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa