skol
fortebet

Menya Imijyi ikurura abanyabirori kurusha iyindi ku isi [Urutonde]

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Isi yuzuyemo imijyi ibamo ibirori bitandukanye, buri mujyi utunze umwihariko wawo ku bijyanye n’umuco, umuziki, n imyidagaduro yizihira abanyabirori batandukanye.

Sponsored Ad

Kuva ku mucanga mwiza abantu bajya koteraho izuba wa Ibiza muri Espagne, kugera ku mihanda yuzuyemo abantu ya Tokiyo,benshi mu bakerarugendo baba bashaka kwizihirwa.

Hari uduce twinshi ku isi tuzwiho kugira ikirere gishimishije ndetse n’ubuzima bwa nijoro buryoha bitangaje.

Abakunda ibirori cyangwa abashaka kwirekura bakaryoshya mu buryo budasanzwe baba bafite aho bajya bakabibona bakanezerwa kakahava.

Hari imijyi ibamo amajoro yuzuyemo kubyina,gusetsa, n’umwanya wo gucukumbura imico mishya.

Muri iyi nkuru,tugiye kukugezaho urutonde rw’Imijyi 35 ikurura abantu benshi bo hirya no hino ku isi bakajya kuyisura kubera ibyo twavuze haruguru ndetse abifite bakayishyize ku rutonde rw’aho bakwiye gusura.

1. Ibiza, Spain

Uyu mujyi waje ku mwanya wa mbere kubera ko ukurura abanyabirori ahanini bitewe n’inkombe z’inyanja ya Mediterane ufite,umucanga mwiza utuma abantu bumva uburyohe bw’izuba.

Iki kirwa cya Mediterane gifite utubyiniro tuzwi cyane ku isi nka Pacha, Amnesia na Ushuaïa.

Aha haba hari abavanga imiziki bakomeye ndetse benshi bakunda kujya kunywera ikawa kuri Café del Mar,aho izuba rirengera.

2. Rio de Janeiro, Brazil

Umujyi wa Rio de Janeiro ni igisobanuro nyacyo cy’abakunda ibirori.Iyo uwugezemo uhumurirwa n’ibirori no kwishimisha mu buryo bwose.

Kuva ku iserukiramuco rizwi cyane ku isi kugeza ku tubyiniro tw’ababyinnyi b’ijyana ya Samba, nta na rimwe habaho ibihe by’ubwigunge muri uyu mujyi.

Lapa, akarere k’ibirori ka Rio,kuzuyemo utubari, utubyiniro, n’ibirori byo ku muhanda bituma umujyi umurika ijoro ryose.

Ntiwabura kureba Rio Scenarium,akabyiniro kazwi cyane kri mu nyubako y’amateka yubatswe neza, aho ushobora kubyinira ijoro ryose,umuziki wa samba.

Reba urutonde rw’ Imijyi iberamo ibirori kurusha iyindi yose ku isi:

1. Ibiza, Spain
2. Rio de Janeiro, Brazil
3. Berlin, Germany
4. New Orleans, Louisiana, USA
5. Bangkok, Thailand
6. Las Vegas, Nevada, USA
7. Mykonos, Greece
8. Barcelona, Spain
9. Tokyo, Japan
10. Amsterdam, Netherlands
11. London, United Kingdom
12. Miami, Florida, USA
13. Prague, Czech Republic
14. Montreal, Canada
15. Budapest, Hungary
16. Goa, India
17. Tel Aviv, Israel
18. Buenos Aires, Argentina
19. Cape Town, South Africa
20. Dublin, Ireland
21. Playa del Carmen, Mexico
22. Krakow, Poland
23. Lisbon, Portugal
24. Split, Croatia
25. Seoul, South Korea
26. Ios, Greece
27. Marrakesh, Morocco
28. Ayia Napa, Cyprus
29. Istanbul, Turkey
30. São Paulo, Brazil
31. New York City, USA
32. Belgrade, Serbia
33. Lagos, Portugal
34. Canggu, Indonesia
35. Sydney, Australia

Ibitekerezo

  • Murakoze kuri iyi nkuru mutugejejeho. Ariko byaba byiza mugiye mugaragaza aho mwakuye amakuru mutangaza. Nk’ubu mwari mukwiye kugaragaza uwakoze uru rutonde. Ese ni ikinyamakuru cyanyu cg ni ahandi mwayakuye. Naho ubundi byagaragara nk’ubunyamwuga bucye ndetse no kwiyitirira iby’abandi (plagiarism).
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa