skol
fortebet

Miss Naomie n’umukunzi we bari kurira ubuzima muri Zanzibar [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia bari mu biruhuko mu Birwa bya Zanzibar muri Tanzania bishimira intambwe ikomeye baheruka gutera mu rukundo rwabo.

Sponsored Ad

Bagiye mu biruhuko nyuma y’iminsi mike uyu musore yambitse impeta y’isezerano umukunzi we, amusaba kumubera umugore, undi arabyemera.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2024 nibwo Michael Tesfay yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we Miss Nishimwe Naomie.

Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa