skol
startimes

Miss Umutesi Aurore yemeje ko yatandukanye n’umugabo we burundu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 February 2021 Yasuwe: 4398

Kayibanda Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yemeje ko umubano we na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata wakendereye nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri Instagram, Mutesi Aurore Kayibanda yabajijwe niba ibimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye ka Egide ari byo, avuga ko ari byo.

Yavuze ko nta bintu byinshi yabitangazaho uretse kuba barananiwe guhuza umwe agahitamo inzira ye n’undi iye.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi yirinda kuvuga kuri uru rukundo rwe na Mbabazi byavugwaga ko rwakendereye kera bakabigira ibanga yeruye yemeza ko batandukanye buri wese aca ukwe.

Miss Aurore yagize ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho.”

Yavuze ko yitegura kwandika igitabo kivuga birambuye ku rukundo rwe, ari nabwo abantu benshi bazamenyera ukuri. Ati “Reka nzandike igitabo nshyiremo ‘details’ zose. Nigisohoka nzababwira.” Umunyamakuru ati ’ufite gahunda yo kwandika igitabo kuri ibyo’, undi ati “Yego.”

Hari amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwajemo rushorera kubera ko uyu Mbabazi yasohokanye n’undi mukobwa muri Jamaica,Aurore akabimenya bikamurakaza cyane.

Si ubwa mbere umubano wa Aurore n’umugabo we Egide wari ujemo agatotsi kuko no muri 2018, nyuma gato y’ubukwe bwabo nabwo baje gushwana aho buri umwe n’ubundi yari yaretse gukurikira undi kuri Instagram gusa baza kongera gusubirana.

Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bahuye bwa mbere muri 2006 bahuriye mu kirori cy’isabukuru,baravugana kugeza ubwo bose bagiye USA batangira gukundana.Bari bamaze imyaka 15 bamenyanye.

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byatumye amarangamutima ye yose ayerekeza kuri Egide ari uko ari umusore usetsa kandi ko atabikoze rimwe cyangwa kabiri igihe yamuteretaga ahubwo ko ari ibintu akora buri gihe.

Tariki 29 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Mutesi Aurore yahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide. Ni mu muhango wabereye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Hari hashize amezi atanu, uyu musore amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Ni mu muhango wabereye muri Pariki ya Gradn Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cya kinyabiziga Perseverance cya NASA cyatangiye kwiga Mars

Ikinyabiziga Perseverance cy’ikigo NASA cy’Amerika cyagendejeshe imitende...
6 March 2021 Yasuwe: 3218 0

Niyomukesha ukinira RRA VC yasezeranye mu mategeko n’umwe mu bayobozi ba UTB...

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na RRA Women Volleyball Club,...
5 March 2021 Yasuwe: 4465 0

Uwarokotse impanuka y’indege yahitanye abakinnyi ba Chapecoense yongeye...

Umugabo witwa Erwin Tumiri wari mu ndege yahitanye abagenzi 71 biganjemo...
3 March 2021 Yasuwe: 5250 0

Amwe mu mafoto ya Kimenyi Yves yambika impeta umukunzi we Muyango Claudine...

Umuzamu Kimenyi wa Kiyovu n’Amavubi, wanakiniye APR FC, Rayon Sports,...
1 March 2021 Yasuwe: 4305 0

Kimenyi Yves yambitse impeta umukunzi we Muyango wamwemereye kumubera...

Umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves yambitse impeta y’urukundo umukunzi...
28 February 2021 Yasuwe: 4651 0

Bahavu wamenyekanye nka Diane muri City Maid yakoze ubukwe n’umugabo we...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021,Umukinnyi wa Filimi...
28 February 2021 Yasuwe: 4914 0