skol
fortebet

Mu mitoma myinshi Barack Obama na Michelle bizihije imyaka 30 bamaze barushinze

Yanditswe: Tuesday 04, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa mbere, Barack wahoze ari Perezida wa Amerika na Michelle Obama bizihije isabukuru y’imyaka 30 bamaze barushinze bakoresheje ubutumwa buvuye ku mutima n’amafoto yabo yihariye
Uyu wabaye Perezida wa 44 wa USA, ufite imyaka 61, yashyize amafoto meza kuri Instagram, harimo ifoto ye ashyize umutwe ku rutugu rwa Michelle biri ku mucanga, amazina yabo yanditseho mu mutima wari ushushanyije mu mucanga, nifoto y’ubukwe bwabo yijimye.
Mu buryo bwuje urukundo,Barack yise umugore we "Miche", (...)

Sponsored Ad

Ku wa mbere, Barack wahoze ari Perezida wa Amerika na Michelle Obama bizihije isabukuru y’imyaka 30 bamaze barushinze bakoresheje ubutumwa buvuye ku mutima n’amafoto yabo yihariye

Uyu wabaye Perezida wa 44 wa USA, ufite imyaka 61, yashyize amafoto meza kuri Instagram, harimo ifoto ye ashyize umutwe ku rutugu rwa Michelle biri ku mucanga, amazina yabo yanditseho mu mutima wari ushushanyije mu mucanga, nifoto y’ubukwe bwabo yijimye.

Mu buryo bwuje urukundo,Barack yise umugore we "Miche", yandika ati: "Nyuma y’imyaka 30, sinzi neza impamvu ugitemba itoto njye ndi gusaza. Nzi ko natsinze tombola [urusimbi] uriya munsi.Ntabwo nabona umugore mwiza ukuruta. Isabukuru nziza, mukundwa! "

Madamu Obama, ufite imyaka 58, na we yagaragarije urukundo mugenzi we ku munsi wabo w’akataraboneka, maze yandika kuri Twitter ati: "Isabukuru nziza ku mugabo nkunda! Iyi myaka 30 ishize yabayemo ibintu bitangaje, kandi nshimishijwe no kuba warabaye iruhande rwanjye.Reka tubane ubuzima bwose. Ndagukunda @BarackObama, "yongeraho utumenyetso tw’umutima.

Yashyizemo kandi amafoto bari kumwe ku mucanga w’inyanja n’iyo ku munsi w’ubukwe bwabo.

Barack Obama n’umugore we Michelle Obama basezeranye tariki 03 Ukwakira 1992 nyuma y’umwaka umwe bari bamaze batangiye urugendo rw’urukundo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa