skol
fortebet

Muhire Jean Claude yasezeranye n’umukunzi we wamuhaye impyiko arwaye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Muhire Jean Claude wamenyekanye mu Rwanda kubera ikiganiro yahaye urubuga rwa ISIMBI TV avuga uko yarwaye impyiko agahabwa indi n’umukobwa w’umugiraneza baririmbanaga muri korali ndetse bari inshuti witwa Ingabire Uwera Marie Reine.
Ubwo Muhire yari arwaye,yari inshuti cyane na Ingabire,ariko urukundo rwabo rwakomeje gushora imizi, bemeranya kuzabana iteka, kuri ubu basezeranye imbere y’amategeko ya Leta.
Tariki ya mbere Mata 2021 ni bwo Muhire Jean Claude yasabye Ingabire (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Muhire Jean Claude wamenyekanye mu Rwanda kubera ikiganiro yahaye urubuga rwa ISIMBI TV avuga uko yarwaye impyiko agahabwa indi n’umukobwa w’umugiraneza baririmbanaga muri korali ndetse bari inshuti witwa Ingabire Uwera Marie Reine.

Ubwo Muhire yari arwaye,yari inshuti cyane na Ingabire,ariko urukundo rwabo rwakomeje gushora imizi, bemeranya kuzabana iteka, kuri ubu basezeranye imbere y’amategeko ya Leta.

Tariki ya mbere Mata 2021 ni bwo Muhire Jean Claude yasabye Ingabire Uwera Marie Reine ko yazamubera umugore bagakomezanya urugendo rw’ubuzima, Ingabire na we aramwemerera.

Kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama nibwo aba bombi basezeraniye mu murenge wa Kimisagara ari naho umukobwa atuye. Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 04 z’ukwa 12 nta gihindutse, abakundanye bakazatura Kacyiru.

Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

Marie Reine yavuze ko yakoze ibishoboka byose yita kuri Muhire igihe cyose yari ari kwa muganga dore ko buri munsi babaga bari kumwe ku bitaro. Igitekerezo cyo gutanga impyiko cyaje muri Marie Reine ubwo Muhire yari ahangayitse yibaza abantu bazamuha impyiko dore ko muganga wamwitagaho yari yaramubwiye ko agomba gushaka ubushobozi bwo kujya kwivuza (30 millions Frw) ndetse agashaka n’umuntu bazajyana uzamuha impyiko.

Ubushobozi bujyanye n’amafaranga, Muhire ntiyatinze kuyabona dore ko yifashishije urubuga rwa gofundme ruzwiho gufasha abantu ku isi yose gukusanya inkunga zigamije gufasha. Muhire yavuze ko ubusabe bwe bwagejejwe kuri uru rubuga ku ya 24 Gicurasi maze ku ya 28 Gicurasi umubare w’amafaranga yasabwaga ko ajye kwivuza yari yayabonye.

Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’uwamwemereye impyiko.

Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba ari n’umukunzi we.

Muhire washize umuryango wa Save Kids Foundation, azwi nk’umwanditsi w’ibitabo ndetse akanakora film.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa