skol
fortebet

Musanze: Umwe muri ba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi yapfuye bitunguranye

Yanditswe: Friday 25, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe muri ba bagabo bagufi bazwi cyane kubera urwenya bagiraga kuri You Tube bari batuye I Musanze witwa Rudakubana Paul yapfuye urupfu rutunguranye.
Ikinyamakuru Mama u Rwagasabo dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yatabarutse uyu munsi.
Abavandimwe Buhigiro Andrea, Rudakubana Paul na Sindikubwabo Peter bari basanzwe batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Bukane.
Aba bagabo bigeze gutangaza ko bavukiye mu majyepfo ariko bajya gutura I (...)

Sponsored Ad

Umwe muri ba bagabo bagufi bazwi cyane kubera urwenya bagiraga kuri You Tube bari batuye I Musanze witwa Rudakubana Paul yapfuye urupfu rutunguranye.

Ikinyamakuru Mama u Rwagasabo dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yatabarutse uyu munsi.

Abavandimwe Buhigiro Andrea, Rudakubana Paul na Sindikubwabo Peter bari basanzwe batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Bukane.

Aba bagabo bigeze gutangaza ko bavukiye mu majyepfo ariko bajya gutura I Musanze ari naho bamenyekaniye ubwo ibitangazamakuru byo kuri You Tube byabasuraga mbere ya Covid-19 ubwo bakoraga muri Hotel Muhabura.

Bazwi cyane mu biganiro bakoranye n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, aho uyu Rudakubana Paul yakundaga kugaragaza ko babayeho nabi kandi bifuza gufashwa.

Andrea Buhigiro niwe musaza mukuru ndetse yigeze kuvuga ko afite imyaka 80 y’amavuko ndetse ko we na bagenzi be batigeze bashaka abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa