skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yapfushije nyina umubyara

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wamenyekanye cyane muri Miss Rwanda ya 2019,ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara,Mukamudenge Judith.

Sponsored Ad

Miss Josiane yabwiye InyaRwanda.com ko Mama we yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023, azize indwara y’umutima na Diabete.

Miss Josiane wari usanzwe abana n’umubyeyi we aho bari barimukiye i Kacyiru, avuga ko yabyutse nk’ibisanzwe akajya ku kazi, ariko atari yamenye ko Mama we yitabye Imana.

Avuga ko yabonaga asinziriye bisanzwe, nuko yigira ku kazi kuko atari azi kubireba ngo amenye niba koko yashizemo umwuka.

Yavuze ko abandi bantu aribo babimenye ko umubyeyi we yamaze kwitaba Imana, biri no mu bintu byatumye babimenya batinze (hakeye) kandi yari yitabye Imana kare.

Avuga ko ikintu ashimira Mama we cyane, ari uko yamureze neza, akamuha uburere bwiza bukwiriye Umunyarwandakazi birimo kwihesha agaciro n’ibindi.

Ikindi kandi avuga ko Mama we yari umusirimu cyane kuko yari asobanutse ndetse anazi ibintu bigezweho gusa.

Ikiriyo cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, kiri kubera i Kacyiru kuri MINAGRI ku muhanda 586 ujya i Nyarutarama.

Gushyingura bizaba ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023, saa yine za mu gitondo (10:00 AM) i Rusororo.

Ibitekerezo

  • Ihangane kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa