skol
fortebet

Nyamagabe:Ukekwaho kwica umugore wari umutwitiye yemeye icyaha

Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mbazi, umugabo ukurikiranyweho kwica umugore wari utwite inda yendaga kuvuka amutemaguye bikekwa ko ari iye, akamwivugana abanje kumusambanya, yemeye ko ibi akekwaho yabikoze.

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, ukurikiranyweho kwica atemaguye umugore wari utwite inda yendaga kuvuka bikekwako ari iye, akamwivugana abanje kumusambanya, yemeye ko ibi akekwaho yabikoze.

Icyaha gikurikiranywe kuri uyu mugabo, cyabaye tariki 08 Ukwakira 2022 nyuma yuko habonetse umurambo w’umugore w’imyaka 55 mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara mu murenge wa Mbazi.

Umurambo w’uyu mugore, wasanzwe watemaguwe n’imihoro mu ijosi no mu bitugu ndetse binakekwa ko yishwe abanje gusambanywa.

Nyuma yuko habonetse umurambo w’uyu mugore, inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira haza gufatwa uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha cyo kwica nyakwigendera.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko ari we wishe nyakwigendera amutemaguye n’umuhoro mu ijosi ndetse anamaze kumusambanya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mugabo.

Uyu mugabo aramutse ahamijwe iki cyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, nkuko biteganywa n’ingingo y’107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa