skol
fortebet

Priyanka Chopra yavuze igikomere yakuye mu gukina filimi z’Igihinde

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filimi Priyanka Chopra Jonas yabwiye BBC 100 Women ko mu myaka 22 amaze muri ako kazi bwa mbere yahembwe umushahara ungana n’uwa mugenzi we w’umugabo muri filimi ya series arimo gukinira muri Amerika yitwa Citadel.
Priyanka ni icyamamare mu Buhinde kandi yakinnye muri filimi zirenga 60 za Bollywood. Mu myaka igera ku 10 ishize yatangiye kwitegerezwa na Hollywood none ubu ari mu bakinnyi bacye bo mu Buhinde bari kwandika izina ryabo muri Amerika.
Priyanka Chopra ati: “Sinigeze (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filimi Priyanka Chopra Jonas yabwiye BBC 100 Women ko mu myaka 22 amaze muri ako kazi bwa mbere yahembwe umushahara ungana n’uwa mugenzi we w’umugabo muri filimi ya series arimo gukinira muri Amerika yitwa Citadel.

Priyanka ni icyamamare mu Buhinde kandi yakinnye muri filimi zirenga 60 za Bollywood. Mu myaka igera ku 10 ishize yatangiye kwitegerezwa na Hollywood none ubu ari mu bakinnyi bacye bo mu Buhinde bari kwandika izina ryabo muri Amerika.

Priyanka Chopra ati: “Sinigeze mbona kuringanira k’umushahara muri Bollywood. Nashoboraga guhembwa 10% by’umushahara w’umugabo turimo gukinana.

“[Ikinyuranyo] ni kinini, ni kinini cyane. Kandi abagore benshi n’ubu baracyagorwa nabyo. Nanjye kandi byambaho mu gihe naba ndi gukinana n’umugabo muri Bollywood.”

Yongeraho ko abakinnyi ba filimi b’urungano rwe bakomeje gusaba kunganishwa imishahara, ati: “Twarasabye ariko ntacyo twabonye.”

Priyanka washyizwe ku rutonde rwa BBC 100 Women rwa 2022, ruriho n’umunyarwandakazi Salima Mukansanga, yibuka ko agitangira gukina filimi yemeraga imigenzereze ishyira umugabo hejuru “nk’ibisanzwe”.

Ati: “Numvaga rwose ari OK kwicara amasaha n’amasaha, mu gihe uwo mukinana w’umugabo afashe igihe cye, akanzura ko igihe ashakiye aza bagatangira gufata amashusho.”

Atangiye gukina muri Bollywood, yibuka ko yahuye no kumusebya bibasira umubiri we kubera uko asa mu maso.

Ati: “Banyitaga ‘injangwe y’umukara’, ‘uwikigina’. Ese ubundi ‘uwikigina’ bisobanuye iki mu gihuhu aho twese turi ikigina?

“Nibazaga ko ntari mwiza bihagije, Numvaga ko ngomba gukora cyane nubwo kandi numvaga mfite impano kurushaho gato abandi twakinanaga bari bafite uruhu rwera. Ariko numvaga ibyo ntacyo bitwaye kuko byagizwe ibisanzwe.”

Abajijwe itandukaniro ryo kuringaniza imishahara muri Hollywood, Priyanka yagize ati: “Ubwa mbere bimbaho hari muri Hollywood.” Aha yavugaga kuri filimi arimo gukinamo yitwa Citadel.

Nubwo azwi cyane kandi akundwa na miliyoni nyinshi mu majyepfo ya Aziya, Priyanka byamusabye imyaka icumi y’imbaraga nyinshi ngo abashe kugeza impano ye hakurya y’inyanja.

Ati: “Byansabaga kujya mu nama nijyanye, nkivuga nkiyerekana. Nakoze amarushanwa, nkavanwamo, nkarira, ariko nkajya no mu yandi. Nakoze umuhate ushoboka wari ukenewe ngo ngere hano. Byari urugendo rutoroshye rucisha bugufi.”

Mu 2015, Priyanka yabaye umukinnyi wa mbere wo muri Aziya y’Epfo wayoboye mu kiganiro cyo kuri televiziyo muri Amerika cyitwa Quantico.

Yabaye kandi umuhinde wa mbere wagiye ku rupapuro rwa mbere rwa magazines nyinshi z’imideri.

Priyanka Chopra azwi mu bihinde byinshi nka Andaaz (2003),Pyaar Impossible (2010), Mujhse Shaadi Karogi (2004),Aitraaz (2004),Krrish,Don (2006),n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa