Producer Nzikamira agiye kurushinga n’umukobwa uba muri Australia
Yanditswe: Friday 17, Dec 2021
Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo,Nzikamira TRESOR kuri uyu wa kane tariki ya 16/12 /2021 yerekanye umukobwa bagiye kurushinga.
Nzikamira Tresor n’umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza imana aho yakoranye n’ama minisitries atandukanye ndetse n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda,Kenya, Tanzaniya, Uganda, Burundi,USA,Australia.
Nzikamira Tresor yize umuziki ku Nyundo ahita ashinga studio itunganya indirimbo zitandukanye.Yakoze ibitaramo byinshi mu gihugu cyane cyane (...)
Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo,Nzikamira TRESOR kuri uyu wa kane tariki ya 16/12 /2021 yerekanye umukobwa bagiye kurushinga.
Nzikamira Tresor n’umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza imana aho yakoranye n’ama minisitries atandukanye ndetse n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda,Kenya, Tanzaniya, Uganda, Burundi,USA,Australia.
Nzikamira Tresor yize umuziki ku Nyundo ahita ashinga studio itunganya indirimbo zitandukanye.Yakoze ibitaramo byinshi mu gihugu cyane cyane ibyo yacurangagamo piano.
Nzikamira Tresor yagaragaye nk’umuhanga mu kuririmba aho yakoze indirimbo nka ntacyo watanze, yamenyekanye cyane mu Rwanda,Amini yesu,yakoze muri uyu mwaka ikanamenyekana mu gihugu cya kenya.
Uyu musore ukiri muto kuri ubu yerekanye umukunzi we, nawe uturuka mu gihugu cya Australia.
Nzikamira Tresor ati"Nishimiye kwereka abakunzi bange ndetse nabo tubana muri uyu umuziki ko nange nteye intambwe yo kuba umugabo.Bijya bigorana cyane gufata umwanzuro wo gushinga urugo ariko namaze gufata icyemezo cyo kurushinga.
Nagiraga ngo mbwire abakunzi ba muzika cyane cyane abaririmba indirimbo zo guhimbaza imana ko iki aricyo gihe ngo nange,ntere iyi ntambwe ikomeye cyane.
Uyu musore agaragaje umukunzi we nyuma y’igihe gito amaze gusinya amasezerano n’abaririmbyi bo muri CANADA agiye gucurangira bamwemereye akayabo k’amafaranga menshi.
Jolly umukobwa w’Umunyarwandakazi kuri ubu ukora ibijyanye no kumurika imideri no kwambika abantu,yashimye intambwe Nzikamira yateye.Ati" Nzikamira Tresor muzi nk’umunyamuziki mwiza ,ariko ntunguwe n’ibyo kugaragaza umukunzi we. Numvaga ataratekereza ibyo kurushinga kuko mbona abasitari gushaka atari ibintu byabo nkurikije uko namubonaga.Azagire ubukwe bwiza tumuri inyuma."
Producer Nzikamira n’umukunzi we bagiye kurushinga
Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw
Ibitekerezo
Congratulations cane kuri nzikamira tresor numu product mwiza twemera kbx