skol
fortebet

Reba abatoza 5 b’Amavubi bahembwe akayabo ariko bakayigeza habi hashoboka muri ruhago

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu "Amavubi"imaze igihe kinini irwana no gusubira mu gikombe cya Afurika iherukamo muri 2004 ari nayo nshuro imwe rukumbi yagikinnye.

Sponsored Ad

Iyi kipe yagiye itozwa n’abanyamahanga benshi ariko kugeza ubu ntawe urayiha umusaruro buri munyarwanda yifuza ariwo wo kuyisubiza muri iri rushanwa.

Hagiye hatangwa akayabo mu mishahara yabo batoza ariko byarangiye nta n’umwe ugeze ku mutima abanyarwanda.

UMURYANGO wahisemo kubagezaho abatoza bagejeje u Rwanda ahabi baranahawe akayabo k’amadolari.

5.Branko Tucak

Uyu mutoza ukomoka muri Croatia wavutse kuwa 19 Kamena 1952, yatoje Amavubi guhera muri Mata 2008 kugeza Ugushyingo 2009. Ari mu batoza bahembwe akayabo mu mavubi kuko yahembwaga ibihumbi 20 by’Amadolari y’Amerika buri kwezi,hakiyongeragaho icumbi, imodoka, n’ibindi yakeneraga byose.

Ubwo uyu mutoza yirukanwaga, bivugwa ko yahembwe arenga amadolari ibihumbi Magana atatu na mirongo inani, (380.000 USD),hatabariwemo icumbi n’ibindi.

Uyu nubwo yagerageje gutsinda amakipe nka Mauritania,Maroc n’izindi,ntiyabashije kugeza u Rwanda mu gikombe cya Afurika ruhora rurota gusubiramo.

4.Sellas Tetteh

Umunya Ghana,Sellas Tetteh yatangiye gutoza Amavubi muri Gashyantare 2010 hanyuma yegura muri Nzeri 2011 nyuma yo kunanirwa kuyageza ku musaruro wari utegerejwe na benshi.

Tetteh yaje mu Rwanda amaze gutwara igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 ari kumwe na Ghana, avuga ko azakora uko ashoboye akajyana Amavubi mu gikombe cy’Africa cy’ibihugu mu 2012, ndetse nibishoboka akajyana ikipe y’abatarengeje imyaka 23 mu mikino Olympic i Londres mu 2012.

Icyakora ntabyo yagezeho ahubwo ikipe y’igihugu yaratsinzwe karahava kugeza ubwo yegura anyagiwe na Cote d’Ivoire 5-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Mu mikino 15 yatoje Amavubi yatsinze imikino 2 (Tanzania n’Uburundi) inganya 2 gusa, indi yose ntibyamuhiriye, uyu musaruro waba ari wo utumye afata umwanzuro wo kwegura n’ubwo ku masezerano ye hari hasigaye amezi 9.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Ghana yavutse kuwa 12 Gicurasi 1956,umushahara we mbumbe ku kwezi wari uhwanye n’Amadolari ya Amerila ibihumbi makumyabiri (20.000 USD).

3.Sredovic Milutin Micho

Uyu mutoza Sredovic Milutin Micho akomoka muri Croatia yavutse kuwa 1 Nzeli 1969.

Nubwo yaje ashyigikiwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Diregiteri wa siporo, na Perezida wa FERWAFA nta kigaragara yagejeje ku Ikipe y’Igihugu “Amavubi.

Mu mikino yatoje uretse kugeza Amavubi ku mukino wa nyuma wa CECAFA,nta kidasanzwe kindi yayakoreye kuko atayajyanye muri AFCON cyangwa mu gikombe cy’isi.

Micho yahembwaga ibihumbi cumi na bitandatu by’amadolari buri kwezi (16.000 USD), yasezerewe amaze guhembwa agera ku bihumbi Magana abiri na mirongo irindwi na bibiri (272.000 USD).

2.Carlos Alos Ferrer

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8 kanama 2023 aribwo uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 , yatangaje ko yasezeye mu Mavubi nyuma yo kunanirwa kuyajyana mu gikombe cya Afurika no kutayageza mu mikino ya CHAN iheruka.

Mu mikino 12 (habariwemo n’iya gicuti) yatoje ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinze umwe nawo wa gishuti, anganya 5 atsindwa 6,yinjije ibitego 4 yinjizwa 13.

Mu mezi 15 abaye mu Rwanda, umutoza Carlos Alòs acyuye imbumbe ya miliyoni 210 FRW kuko bivugwa ko buri kwezi yahembwaga ibihumbi 12 by’amadolari,utabariyemo ibyo yishyurirwaga nk’inzu,imodoka na lisansi.

Jonathan McKinstry

Uyu munya Irlande yatoje Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016 ariko aza kwirukanwa ayagejeje kure hashoboka mu gutsindwa.

Amavubi yayafashe ahagaze neza bitewe n’umutoza Stephen Constantine yari asimbuye aho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ,yayasanze ku mwanya wa 68 ku Isi ayasiga ku mwanya wa 121.

Mu mikino 26 Jonathan McKinstry yatoje, yatsinzemo imikino icumi (10), anganya ine (4) atsindwa imikino 12. Iyo ugerageje gushyira ku mpuzandengo y’imikino uyu mutoza yatoje, usanga yaratsinze 38.4 ku ijana (38.4%) by’imikino yatoje.Yanganyije 15.3% atsindwa 46.1%.

Ibi byatumye Minisiteri y’umuco na siporo(MINISPOC) yari ifite uyu mutoza mu maboko ihitamo kumuhambiriza utwangushye nyuma yo kubona ko nta musaruro yagaragaje.

Uyu mutoza yirukanwe nyamara yari yaramaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri(2), byatumye ajya kurega muri FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryategetse FERWAFA kwishyura umutoza Jonathan McKinstry wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko akayabo k’asaga ibihumbi 200 by’amadolari,birakorwa.

Nubwo hatamenyekanye neza umushahara uyu mutoza yahembwaga buri kwezi,ariko wari hagati y’ibihumbi 11 na 15 by’amadolari ya Amerika.

Icyatumye aza ku mwanya wa mbere nuko uretse gutsindisha Amavubi,yashoye mu manza u Rwanda bituma rutsindwa ndetse kumwishyura biragorana kuko Minisiteri ya Siporo na FERWAFA basiganiye kwishyura bikarangira FERWAFA ariyo ibikoze.

ABATOZA BAMAZE GUTOZA AMAVUBI KUVA 2007

1.Josip Kuže (2007–2008)
2. Raoul Shungu (2008)
3. Branko Tucak (2008–2009)
4. Eric Nshimiyimana (2009–2010)
5. Sellas Tetteh (2010–2011)
6. Milutin Sredojević (2011–2013)
7. Eric Nshimiyimana (2013–2014)
8. Stephen Constantine (2014–2015)
9. Lee Johnson (2015)
10. Johnny McKinstry (2015–2016)
11. Gilbert Kanyankore (2016)
12. Jimmy Mulisa (2016)
13. Antoine Hey (2017-2018)
14.Mashami Vincent (2018-2022)
15.Carlos Alos Ferrer (2022-2023)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa