skol
fortebet

Rihanna yongeye gufotorwa wenyine agaragaza inda ye y’imvutsi

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaragara mu ruhame anagaragaza inda ye y’imvutsi ubwo yari yambaye ubusa hejuru agiye gufata ifunguro yambaye inkweto zizwi nka stiletto.
Uyu mukobwa w’imyaka 33 yemeje ko ategereje umwana we wa mbere hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky mu kwezi gushize.
Ku cyumweru,nibwo Rihanna yagaragaye agenda mu muhanda wenyine,yambaye imyenda igaragaza inda ye y’imvutsi I Los Angeles.
Uyu muhanzikazi- wari mu nzira yerekeza muri resitora y’Abataliyani- yafotowe yambaye imyenda (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaragara mu ruhame anagaragaza inda ye y’imvutsi ubwo yari yambaye ubusa hejuru agiye gufata ifunguro yambaye inkweto zizwi nka stiletto.

Uyu mukobwa w’imyaka 33 yemeje ko ategereje umwana we wa mbere hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky mu kwezi gushize.

Ku cyumweru,nibwo Rihanna yagaragaye agenda mu muhanda wenyine,yambaye imyenda igaragaza inda ye y’imvutsi I Los Angeles.

Uyu muhanzikazi- wari mu nzira yerekeza muri resitora y’Abataliyani- yafotowe yambaye imyenda y’umukara hose, hejuru agaragaza inda ye ndetse n’imikufi miremire yari yambaye.

Yari ashyize amaboko mu mufuka ubwo yavaga mu modoka yerekeza muri resitora.

Ibi bije nyuma y’icyumweru kimwe uyu muririmbyi n’umukunzi we batangaje ko bategereje umwana wabo wa mbere.

Aba bombi basangiye amakuru ashimishije abakunzi babo ndetse bashyira hanze amafoto agaragaza ko iyi nda imaze kuba nkuru ubwo batemberagamu mujyi wa New York mu ntangiriro z’uku kwezi.

Rihanna na A$AP Rocky bamaze imyaka isaga icumi baziranye, ariko umubano wabo ntiwahiseuvamo urukundo kugeza muri 2020.

Aba bombi bagize ibanga urukundo rwabo,nubwo A$AP Rocky mbere yavuze ko uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo Umbrella ari "umukunzi we n’urukundo rw’ubuzima bwe "mu kiganiro yagiranye na GQ muri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa