skol
fortebet

The Ben na Pamella bagabanyije ibiciro byo kureba ubukwe bwabo ku rubuga

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Pamela Uwicyeza bahisemo kugabanya ibiciro byo kureba ubukwe bwabo ku rubuga rwabo bashinze biva ku bihumbi 50 FRW bishyirwa ku bihumbi 10.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru ko aba bombi bashyizeho akayabo k’ushaka kuzareba ubukwe bwabo cyane ko abazatumirwa ari bake.

Ni inkuru itarakiriwe neza,aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye aba bombi bavuga ko babuze amafaranga bakaba bari kuyashakira mu gucuruza ubukwe bwabo.

Bamwe bagiye bibaza impamvu yo gucuruza ubu bukwe bwabo, hari n’abatebyaga bavuga ko The Ben yakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo cyane ko igihe kibaye kirekire atigaragaza.

Kuri ubu,usuye uru rubuga,thebenandpamella.com,ugakanda aho kwishyura ngo urebe ubu bukwe, usanga igiciro cyagabanutse aho cyavuye ku bihumbi 50 kikaba ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa