skol
fortebet

Umukinnyi yatereye ivi umukunzi we ku murongo wo gusorezaho irushanwa ryo kwiruka [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo rwahawe urubuga mu bakinnyi bari bitabiriye shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri aho umusore wari umaze kurushanwa mu bizwi nka 35km race walk yambitse impeta mugenzi we wari urangije isiganwa.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukobwa yiteguraga gusoza iri rushanwa ry’abagenda bakataje[35km race walk] yasanze umukunzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Slovakia amutegerereje ku murongo basorezaho ahita amuterera ivi.

Ubwo Hana Burzalova yarimo yitegura kugera ku murongo wa nyuma muri iri rushanwa ryabereye i Budapest, yabonye umukunzi we Dominik Cerny - we wari wasoje isiganwa nk’iryo mu bagabo, yateye ivi amusaba ko yamubera umugore

Ku bw’amahirwe, Burzalova yari asigaranye umwuka uhagije nyuma yo gukora cyane muri iri rushanwa,abasha kumubwira ngo’yego’ barahoberana,uyu musore aramuterura.

Burzalova yishimye cyane ndetse yerekana iyi mpeta yambitswe kuri camera mu gihe uyu musore we yateye igipfunsi mu kirere.

Cerny, ufite imyaka 25, yasoje ku mwanya wa 19 mu isiganwa rye,akoresheje igihe cyiza cya 2: 32.56 muri iryo rushanwa.

Umukunzi we wemeye kumubera umugore, ufite imyaka 22, yarangije ku mwanya wa 28 mu isiganwa ry’abagore ariko akora ighe cyiza kurusha ibindi yakoze, cya 3: 02.47, bivuze ko hari byinshi byo kwishimira.

Aba bari bameze neza mu rukundo kuko bahoraga basangiza abantu amafoto yabo kuri Instagram batembereye henshi nko muri Cyprus.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa