skol
fortebet

Umukobwa wa nyakwigendera Perezida Mugabe yasabye gatanya n’umugabo we

Yanditswe: Friday 10, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bona Nyapudzai Ouma Mugabe, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka icyenda, Simbarashe Mutsahuni Chikore nyuma y’aho urugo rwabo rusenyutse ku buryo budasubirwaho nta cyizere cyo kwiyunga.
Ku wa kabiri, tariki ya 07 Werurwe, Bona yasabye gatanya mu rukiko rukuru i Harare. Yashakanye na Chikore mu 2014 mu bukwe budasanzwe bwabereye mu rugo rw’umuryango wabo i Harare,mu nkengero za Borrowdale ndetse abakuru b’ibihugu batatu bo (...)

Sponsored Ad

Bona Nyapudzai Ouma Mugabe, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka icyenda, Simbarashe Mutsahuni Chikore nyuma y’aho urugo rwabo rusenyutse ku buryo budasubirwaho nta cyizere cyo kwiyunga.

Ku wa kabiri, tariki ya 07 Werurwe, Bona yasabye gatanya mu rukiko rukuru i Harare. Yashakanye na Chikore mu 2014 mu bukwe budasanzwe bwabereye mu rugo rw’umuryango wabo i Harare,mu nkengero za Borrowdale ndetse abakuru b’ibihugu batatu bo mu karere bari mu bashyitsi bakuru.

Nk’uko impapuro z’urukiko zibivuga, aba bombi batakaje urukundo no kwitanaho biranga abakundana ndetse ngo bararaga ukubiri mu gihe kirenze amezi icyenda.

Aba bombi bafitanye abana batatu bafite imyaka irindwi, itanu, n’ibiri. Bona arasaba kurera abo bana agira ati: “Ku bw’inyungu z’abana bato,Umugore arasaba guhabwa uburenganzira bwo kurera abana bose hanyuma Uregwa agahabwa uburenganzira bwo kubabona buri wikendi,guhera ku wa gatandatu saa mbili za mu gitondo kugeza ku cyumweru saa kumi n’imwe,ahantu hemeranijwe. ”

Muri uru rubanza, Bona yagize ati: “Mu gihe urukiko rutanze icyemezo cy’ubutane, urukiko rugomba gutegeka uregwa kwishyura indezo y’abana y’amafaranga angana na $ 2700 kuri buri mwana buri kwezi,..."

Bona yavuze ko mu gihe cyo gushyingirwa,ababurana bombi bafatanyije kugura ibintu byinshi yaba ibyimukanwa n’ibitimukanwa. Icyakora, yavuze ko gukemura ibibazo by’umutungo muri uru rubanza bizadindiza itangwa rya gatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa