skol
fortebet

Umukobwa wari wahawe iminsi 3 yo kubaho n’abaganga yarangije kaminuza ku myaka 24 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wo muri USA wavukanye uburwayi budasanzwe bwateye ubwoba abaganga bamufashije kugera ku isi bigatuma bemeza ko nta minsi 3 azamara ku isi,yarangije kaminuza ku myaka 24.

Sponsored Ad

Nekhidia Harris w’imyaka 24 yahaye benshi impamvu zo kwizera Imana kubera ubuhamya yatanze bw’ukuntu yarangije kaminuza umwaka ushize nyamara mu kuvuka kwe abaganga barabwiye ababyeyi be ko nta n’iminsi 3 ashobora kumara ku isi.

Yagize ati “Naratekerezaga nti “Ese Mana uku n’ukuri?,Nshimira Mana buri gihe.Ndishimye cyane nyuma y’ibihe bikomeye n’amajoro menshi ndasinzira.ndishimira ko mbonye impamyabumenyi [license] mu bijyanye n’imibereho y’abantu.”

Uyu mukobwa yavukanye uburwayi bwinshi burimo no kugira amagufwa yoroshye.Yagiye abagwa kenshi kubera kuvunika kw’amagufwa ariko ababyeyi be bavuze ko atigeze yiheba cyangwa ngo acike intege.

Nubwo Nekhidia Harris areshya nk’abana ariko ngo ubwenge bwe buri hejuru cyane nk’abantu bakuru kuko ngo yamaze gutangiza umuryango ufasha abantu babana n’ubumuga.

Yagize ati “Nkunda gufasha abantu by’umwihariko abana batagira kivugira.Nkunda abana kandi nifuza kubafasha mu buryo bwose bushoboka.”

Uyu muryango Harris yashinze uba I Brooklyn yawise Harris Family Vision Foundation ufasha abana bababaye ndetse washinzwe mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gufasha byihutirwa abo muri Jamaica, Haiti na Saint-Vincent.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa