skol
fortebet

Umukobwa watawe na se afite imyaka 9 akajya kurererwa mu kigo cy’imfubyi yabaye Miss Belgique 2021 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Kedist Deltour w’imyaka 23 yaraye agizwe nyampinga w’Ububiligi 2021 nyuma y’aho akuwe muri Ethiopia n’Ababiligi bakamurera nk’umwana wabo.

Sponsored Ad

Deltour yabuze nyina akiri muto hanyuma se ashaka undi mugore wamufashe nabi cyane kugeza ubwo ku myaka 9 se umubyara yamujyanye mu kigo cy’imfubyi.

Uyu mwana w’umukobwa yaje kugira amahirwe mu gahinda yari arimo,yifuzwa n’umuryango w’Ababiligi afite imyaka 10 gusa niko kumujyana bamukuye iwabo muri Ethiopia.

Ku munsi w’ejo nibwo yatowe nka Miss Belgique 2021 mu birori yasutsemo amarira agashimira uyu muryango wamureze.

Uyu mukobwa yasutse amarira na mbere y’uko agirwa nyampinga aho ubuzima bwe bwakoze ku mutima abagize akanama nkemurampaka n’abafana.

Uyu mukobwa yagize ati “Nka Miss Belgique 2021,ndashaka gufasha abana babayeho mu bukene yaba mu mahanga cyangwa se aha.Hano mu Bubiligi umwana umwe muri 6 aba mu bukene.Nzi ubukene bwo muri Ethiopia aho naturutse.”

Uyu mukobwa akimara gutorwa nka Nyampinga yagize ati “Iki gihugu cyampaye byose.Ndashaka kugishimira.”

Kedist Deltour yabuze nyina wahitanwe na Kanseri ubwo yari afite imyaka 9 muri Ethiopia.

Se yahise ashaka undi mugore yirengagiza inshingano zo kumurera we n’abavandimwe be 2.

Kedist avuga ku buzima bwe yagize ati “Mukadata yari umugome cyane,umurozi kabuhariwe.Yari afite ikinyabupfura gike,twarihishaga iyo yabaga aje.Kugira ngo nywe amazi byansabaga kugenda isaha.Kurya byari bigoye.Yajyaga anankubita.”

Se w’uyu mukobwa yahisemo kubajyana mu kigo cy’imfubyi aho uyu mukobwa yaje kugira amahirwe yo gukundwa n’Ababiligi bajya kumurerera hanze.

Ubuzima bwa Kedist bwahindutse ubwo Ababiligi Peter Deltour na madamu we Nadège Debeer bemeraga kumutwara we n’abavandimwe be barimo Tsion wari ufite imyaka 3 na musaza wabo Haile wari ufite imyaka 7 icyo gihe.

Aba babyeyi banze kubatandukanya babatwarira rimwe nubwo ngo mu ntangiriro bagowe n’ururimi bakigera mu Bubiligi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa