skol
fortebet

Umunya Mexico wabaye Miss Universe 2021 yashinjwe ko yakoze ubukwe nyuma yo kwambikwa ikamba [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, May 2021

Sponsored Ad

Umunyamexico watorewe kuba MISS Universe witwa Andrea Meza yaciye ibintu ku isi kubera amafoto ye y’ubukwe yagaragaye kandi kugira ngo wambikwe iri Kamba bisaba kuba uri ingaragu.

Sponsored Ad

Miss Universe 2021 yibasiwe n’abantu bamushyize hanze yambaye imyenda y’ubukwe yafotowe ari kumwe n’ukekwa ko ari umugabo we ku musozi kandi nta wemerewe kwitabira iri rushanwa ari umugore.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 yatsinze bagenzi be 74 kugira ngo yambikwe iri Kamba gusa ibintu byahinduye isura hanze ko asanzwe afite umugabo.

Muri aya mafoto yafatiwe hejuru ku manga,Miss Meza yafotowe yambaye agatimba anahobeye umugabo we ariko we ma ,ugenzi babihakanye.

Itegeko ryibanze ku bitabira Miss Universe nuko ntawe ugomba kurijyamo afite umugabo icyakora ibinyamakuru byinshi byo muri Mexico ndetse n’imbuga nkoranyambaga byagaragaje uyu mukobwa yakoze ubukwe nyuma yo kwambikwa ikamba.

Uyu mukobwa yagaragaye yashyingiranwe n’umugabo witwa Jorge Saenz aho uyu mugabo nawe yemeje ko bashyingiranwe yandika kuri iyi foto ubutumwa bukomeye.

Ati “Ndashimira Imana byimazeyo kuba yarampaye amahirwe yo guhura nawe muri iki gihe ndetse inzira zacu zigahura.Uyu munsi duteye intambwe nshya mu buzima bwacu kandi ndabizi neza ko gusangira buri kimwe nawe bizangira umuntu wishimye kurusha abandi ku isi.”

Nyuma y’uko aya mafoto agiye hanze aho yakuwe hahise hasibwa aho bikekwa ko yari ay’ukuri gusa uyu mugabo bari kumwe Jorge yahakanye ko bakoze ubukwe.

Yagize ati “Amafoto ndi kumwe na Andrea Meza kwari ukwifotoza gusa Ahchihuahua.Muhagarike ubutumwa bwo gutukana n’iterabwoba.Amafoto n’aya 2019 nta nubwo yahimbwe.Twarimo gukina.Twarimo kwamamaza ubukerarugendo bwa Chihuahua.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa