skol
fortebet

Umunyamakuru Horaho Axel waherukaga kwambika impeta umukunzi we bahise basezerana [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

Umunyamakuru Horaho Axel uzwi mu kiganiro "Urukiko rw’Imikino"kuri Radio 10 aho aba ameze nk’umusangiza w’amagambo, yasezeranye n’umukunzi we Masera Nicole imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Horaho yabwiye bagenzi be bakorana mu Urukiko ko ari umunsi w’ibyishimo kuri we kuba agiye kubana akaramata n’uyu mukobwa wabaga muri USA ndetse ashimira buri wese wagize uruhare kuri ibyo byishimo bye.

Kuwa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, ni bwo umunyamakuru Horaho Axel yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we Masera Nicole nyuma y’igihe gito avuye kumuha ikaze aturutse muri Amerika.

Masera Nicole akigera mu Rwanda yahise ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y’igihe cyagenwe n’ibipimo bigaragaje ko ari muzima arasohoka.

Horaho wari wagiye guha ikaze umukunzi we yari yamushyiriye indabyo, zatumye hari bamwe batekereza ko uyu musore yaba yambitse impeta uyu mukobwa gusa we yaje kubihakana.

Horaho Axel yambitse impeta Masera Nicole ku Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021 bamaze kwemeranya kurushinga.

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, niho Horaho yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana.

Icyo gihe,Horaho yatangaje ko we n’uyu mukobwa bari mu mishinga y’ubukwe ndetse ngo ni nacyo cyamuzanye mu Rwanda.

Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel amaze imyaka hafi 17 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Uyu musore yahishuye ko we n’uyu mukobwa bagiye kurushinga bamaze umwaka n’igice bakundana.

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, azwi cyane mu kiganiro kigezweho cyitwa ‘Urukiko’ akorana na Sam Karenzi, Kazungu Clever na Taifa Bruno.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa