skol
fortebet

Umunyamideli Naomi Campbell yabyaye imfura ye ku myaka 50

Yanditswe: Tuesday 18, May 2021

Sponsored Ad

Umunyamideli w’Umunyabigwi witwa Naomi Campbell hyahishuye ko yabyaye umwana we wa mbere w’umukobwa ku myaka ye 50,aho yahise atangaza ko "Umwana we ari umugisha ukiri muto wamuhisemo ngo awubere nyina."

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe avugwa mu rukundo n’abagabo benshi b’ibyamamare ariko ntibabyarane,Naomi Campbell yaje kwibaruka uyu munsi ndetse benshi mu byamamare bamushimiye cyane.

Naomi Campbell yagize ati "Ni iby’icyubahiro kuba nakiriye iyi roho nziza mu buzima bwanjye kandi nta magambo nabona yo kuvuga umurunga ukomeye uduhuje njye nawe malayika wanjye.Hari urukundo rudasanzwe."

Naomi yaherukaga kugaragara mu ifoto yafotowe muri Mata uyu mwaka.

Naomi Campbell yakunzwe kubazwa kenshi ibyo kubyara ariko akavuga ko igihe kitaragera ndetse ategereje icyo isi izamuha.

Muri 2017, Naomi yabwiye Evening Standard ati "Mpora ntekereza kugira abana.Ariko kubera ikoranabuhanga ririho ubu,nzamubyara igihe nzashakira.Nzareba icyo isi izanzanira.Ubu icyo iri kumpa n’umwuka mwiza wo mu muryango."

Muri 2019 nabwo yagize ati "Ntabwo ndabitekereza.Ntegereje icyo isi izanzanira."Icyo gihe yakundanaga mu ibanga n’umuhanzi Liam Payne waririmbaga muri One Direction.

Naomie Campbell w’imyaka 50 yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo umuraperi Skepta batandukanye mu 2018.

Mu 2017 yavuzwe ko yakundanye na Liam Payne ndetse na Harry Styles baririmbanaga muri 1D gusa ntibyatinze.

Yakundanye kandi na P Didy mu 2002, Leonardo DiCaprio mu 1995, Mike Tyson n’abandi batandukanye.Yambitswe impeta 2 ariko ntiyakoze ubukwe.

Naomi n’umwe mu banyamideli b’abanyabigwi 5 babimazemo imyaka 30.Muri iyo myaka yose yabashije kujya ku bifuniko by’ibitabo 500 bikomeye ku isi kandi ari umwiraburakazi.

Niwe mwiraburakazi ifoto ye yagiye bwa mbere ku binyamakuru nka TIME magazine, French Vogue,Russian Vogue na British Vogue.

Umunyamideli Naomi Campbell yageze mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita izina muri 2019.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa