skol
fortebet

Umunyarwandakazi wari umaze kubaka izina mu kumurika imideli yasanzwe mu modoka yishwe

Yanditswe: Tuesday 04, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi w’imyaka 25,wari umaze kubaka izina ku isi mu kumurika imideli,Neema Jeannine Ngerero yasanzwe mu modoka yapfuye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.
Mu kiganiro inyaRwanda dukesha iyi nkuru yagirange na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z’uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye.
Aganira na inyaRwanda,gafotozi witwa Manzi Felix (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi w’imyaka 25,wari umaze kubaka izina ku isi mu kumurika imideli,Neema Jeannine Ngerero yasanzwe mu modoka yapfuye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Mu kiganiro inyaRwanda dukesha iyi nkuru yagirange na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z’uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye.

Aganira na inyaRwanda,gafotozi witwa Manzi Felix Sebihogo yavuze ko yabwiwe na bene wabo ko Neema bamusanze mu modoka yapfuye.

Yagize ati “Yego Neema yapfuye nanjye sindamenya amakuru yose neza, umucousin (mubyara) we yambwiye ko bamusanze mu modoka yapfuye, gusa nawe yahise ankupa yari ababaye cyane.”

Uyu mukobwa wari uherutse mu Rwanda mu gihe gishize, yari umwe mu bakunzwe cyane imbere mu gisata cy’imideli bitewe n’uburyo yari amaze kukizamurira izina.

Mu busanzwe, uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bitewe n’akazi ko kumurika imideli yari afite mu ma kompanyi akomeye, yajyaga mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ibitekerezo

  • Uyu Ntabwo Ari Umunyarwandakazi
    N’umukongomani kazi wari Utuye Munkambi Ya Nyabiheke aza Gutuzwa Muri USA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa