skol
fortebet

Umupolisikazi yakubise umugabo we n’umwana we abagira intere arangije ariyahura

Yanditswe: Tuesday 16, Feb 2021

Sponsored Ad

Umupolisikazi w’imyaka 28 wo mu gace kitwa Embalenhle kegereye ahitwa Secunda mu ntara ya Mpumalanga muri Afurika y’Epfo yadukiriye umugabo we w’imyaka 33 n’umwana wabo w’amezi 5 arabakubita abagira intere arangije ariyahura.

Sponsored Ad

Uyu mugore yirashe mu ijoro ryo kuwa 13 Gashyantare 2021,ubwo yari afite umujinya w’uko umugabo we yamuciye inyuma.

Komiseri wa Polisi I Mpumalanga, lieutenant-général Mondli Zuma,yavuze ko uyu mugore yahise apfa akimara kwirasa mu gihe umugabo we n’umwana bahise bajyanwa ku bitaro biegereye bavurwa ibikomere bari batewe n’ibiboko by’uyu mugore.

Iperereza ryavuze ko uyu mugore utari wagiye ku kazi uwo munsi,yakoresheje imbunda ashaka kwica aba bombi arangije nawe arirasa.

Polisi yavuze ko ibi byatewe n’amakimbirane yari hagati y’uyu mupolisikazi n’umugabo we kuko ngo bombi bari bamaze iminsi bavuye mu bihe bibi byo gutandukana cyane ko uyu mugore yari yarahukanye kubera umugabo we wamucaga inyuma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yazanye undi mugore mu nzu ndetse banagirana ibihe byiza batazi ko uyu mugore yamenye amakuru yose y’ibiri kubera mu rugo rwe.

Ubwo aba bombi bari bamaze gusambana bahise basohoka mu nzu ariko bageze mu modoka uyu mugore wari waje gusambana n’uyu mugabo yibuka ko hari ikintu yasize imbere.

Yasohotse mu modoka asubira kujya kukireba,ahageze ahasanga mukeba we afashe imbunda niko kuyimutunga amutegeka kwica hasi.

Umugabo yakomeje kumutegerereza hanze araheba niko gufata umwanzuro wo kujya kureba icyo yabaye ahageze nawe ahita atungwa imbunda n’uyu mugore we wari warakaye bikomeye.

Uyu mugore yatangiye kubakubita no gupfa kurasa,kugeza ubwo uyu mugore wari wamutwariye umugabo yamuciye mu rihumye arahunga ajya guhamagara ubuyobozi bwasanze uyu mugabo n’umwana we wari hafi bakomeretse cyane mu gihe uyu mupolisikazi yahise yirasa arapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa