skol
fortebet

Uwicyeza Pamella yahishuye uko yatorotse umwiherero ngo ahure na The Ben [Inkuru y’Urukundo rwabo]

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben agiye kuva mu ngaragu ararushinge na Uwicyeza Pamella bamaze imyaka isaga 4 bakundana.

Sponsored Ad

Aba bombi bahanye isezerano ryo kubana imbere y’amategeko mu 2022, ariko batarabihamya imbere y’Imana, inshuti n’imiryango.

Ku wa 15 Ukuboza hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 uko kwezi , hazabaho undi wo gusezerana kubana akaramata mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Uko bahuye

Mu makuru The Ben yanyujije ku rubuga rwe n’umukunzi we Pamella, yagaragaje ko bwa mbere bahura byari tariki 24 Ugushyingo 2019, mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Ati “Icyo gihe ururimi rw’urukundo rudashobora kuvugwa rwahise rwiyerekana.’’

Akomeza avuga ko icyo gihe yamubonanye byinshi byamukuruye birangajwe imbere n’inseko ye, bituma amwiyumvamo bidasanzwe ndetse atangira gutekereza ku hazaza habo.

Ati “Guhera uwo munsi, umutima wanjye ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wahise uba uwe.’’

Uwicyeza ubwo yahuraga na The Ben mu 2019 yari yagiye muri Kenya yitabiriye irushanwa rya Miss Zuri Africa Queen yanabonyemo ikamba ry’igisonga cya mbere.

Yavuze ko nyuma yo guhura na The Ben muri icyo gihugu ari mu mwiherero w’irushanwa, byamwanze mu nda bikarangira awutorotse n’ubwo bitari byoroshye.

Ati “Hari ku wa Gatatu imvura igwa cyane, gusa twese nta wakuraga ijisho ku wundi. Amaso ntajya abeshya. Ijwi rye, gusetsa[...] ndetse mu by’ukuri yahumuraga neza. The Ben yanjyanye kureba filime bwari ubwa mbere dusohokanye ndetse byatumye mukunda cyane. Ntabwo byari byoroshye kuva mu mwiherero wa Miss Zuri Africa Queen ariko nashatse umwanya wacu.”

Mu 2022 Uwicyeza avuga ko nyuma y’igihe yari amaze akundana na The Ben, bageze aho barashyikirana cyane kugeza ubwo uyu muhanzi amusabye ko yamubera umugore undi ntiyazuyaza.

Ati “N’ubu ibyo bihe ntabwo ndabyiyumvisha. Twajyanye muri Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko nazamubera umugore afashe impeta nziza cyane hagati mu nyanja y’Abahinde, n’ibyishimo byinshi naravuze nti ‘yego’. Naramwongoreye mu matwi ngo ‘mbega igihe cyo kubaho’.’’

Akomeza avuga muri uwo mwaka wa 2022 bitarangiriye aho, kuko ari bwo basezeranye imbere y’amategeko, umunsi Pamella afata nk’uw’ibyishimo bidasanzwe.

Tugiye kurushinga!

Aba bombi bavuga ko ari iby’agaciro gusangiza inkuru ishimishije abakunzi babo y’uko bagiye kurushinga.

Bati “Ibyishimo mu mitima yacu ni byinshi cyane ndetse sitwe tuzabona dutangiranye uru rugendo turi kumwe. Urukundo rwanyu no kudushyigikira bivuze byinshi kuri twe, ndetse turabishimira kuba tubafite ku ruhande rwacu mu gihe turi gutangira urugendo rushya mu buzima bwacu."

Ubukwe bwa The Ben umuntu uzashaka kubukurikira kuri Internet azishyura 700 Frw. Bwitezwemo ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo muri ibyo uwamaze kwemeza kuzabutaha ni Meddy.

Abazitabira ubu bukwe basabwa kuzambara umwambaro ujyanye n’ibirori.

Uwicyeza Pamella w’imyaka 24 yamenyekanye yitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akabasha kuza muri 20 bagiye mu mwiherero.

The Ben we yavukiye i Kampala ku wa 9 Mutarama 1988[bivuze ko afite imyaka 35]. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere muri rusange. Abazashaka gukurikira ubu bukwe bazakoresha urubuga rwabo” https://thebenandpamella.com/..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa