skol
fortebet

Uwimana w’imyaka 22 agiye gushyingiranwa n’umusaza umurusha imyaka 54 bamaze imyaka 4 bakundana

Yanditswe: Friday 10, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Uwimana Claudine w’imyaka 22 yongeye gushimangira ko urukundo nyarwo rutareba imyaka,ubukungu,isura n’ibindi ubwo yemeraga kuba umugore wa Nkurikiyinka David w’imyaka 76 bari bamaze imyaka 4 bakundana.
David arusha imyaka 54 umugore we ukiri muto kandi benshi bibeshya ko uyu ari sekuru cyangwa ko ari se iyo bataramenya ukuri ko bakundana.
Uwimana yabwiye Afrimax ishami ry’Icyongereza ko nubwo inshuti n’abaturanyi bamunenga kuba yarakundanye n’umusaza,ababyeyi be (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Uwimana Claudine w’imyaka 22 yongeye gushimangira ko urukundo nyarwo rutareba imyaka,ubukungu,isura n’ibindi ubwo yemeraga kuba umugore wa Nkurikiyinka David w’imyaka 76 bari bamaze imyaka 4 bakundana.

David arusha imyaka 54 umugore we ukiri muto kandi benshi bibeshya ko uyu ari sekuru cyangwa ko ari se iyo bataramenya ukuri ko bakundana.

Uwimana yabwiye Afrimax ishami ry’Icyongereza ko nubwo inshuti n’abaturanyi bamunenga kuba yarakundanye n’umusaza,ababyeyi be bamushyigikiye.

Claudine avuga ko benshi bavugaga ko yashakanye na David kugira ngo azashobore kwibonera ibyo atunze ariko yagaragaje ko adakize.

Mu kiganiro na AfriMax, bagaragaje ko bahuriye mu rusengero mu myaka 4 ishize bahita batangira gukundana.

Uyu musaza ngo yamaze imyaka myinshi asaba Imana ko yamuha umukunzi birangira imuhaye uyu mukobwa Claudine arusha imyaka 54.

Uwimana yagize ati "Abantu baravuga ariko ntacyo bahindura kuko mukunda.Baravuze ngo "ese uriya mukobwa n’uriya musaza ubwo barakwiranye?.Narababwiye nti "umutima niwo ukunda nta kindi.

Uyu musaza sinigeze mukunda ngo n’uko afite imitungo cyangwa iki.Oya"

Yakomeje agira ati "Aranshimisha,ugasanga aranterura.Nta musore wigeze abikora ariko uriya musaza we nta kibazo cye."

Uyu mukobwa yavuze ko ababyeyi be batigeze binubira amahitamo ye kuko ngo hari abasore benshi bifuje kubana nawe ntabishimire.

Uyu musaza yamaze kwambika impeta uyu mukobwa ndetse mu minsi iri imbere bazakora ubukwe nkuko babitangarije iki kinyamakuru.

Uyu musaza utarigeze akundana mbere,yavuze ko yahoraga asenga yiyiriza ubusa kugira ngo abone umugore cyane ko umwanya we wose yari yarawuhariye Imana.

Ibitekerezo

  • Ntakibazo gihari.Ni byiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa