skol
fortebet

Vladmir Putin yatowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose mu Burusiya

Yanditswe: Sunday 04, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya, VLADIMIR Putin,yatowe n’abarusiya benshi ko ariwe mugabo ukurura abagore cyane muri iki gihugu amaze igihe kinini ayobora.

Sponsored Ad

Mu matora yakozwe n’ikinyamakuru The Moscow Times report akitabirwa n’abantu ibihumbi 2000,hemejwe ko perezida Putin ariwe ukurura abagore cyane mu Burusiya ndetse no mu byamamare bikomoka muri iki gihugu nta wamwegereye.

Uyu munyacyubahiro w’imyaka 68 akunze kwifotoza yambaye ubusa hejuru iyo ari mu biruhuko bigatuma abagore bo mu Burusiya bamwifuza.

Ubwo iki kinyamakuru cyatangizaga aya matora,abagabo 18 % mu Burusiya batoye Putin mu gihe abagore 17% nabo bamutoye.

Uyu mugabo wahoze ari umutasi wa KGB mbere yo kuba Perezida,niwe wabashije kugira amajwi arenga 10 mu gihe abo bari bahanganye bari munsi yaryo.

Uru rubuga rwagize ruti “Abarusiya baremeza ko Vladimir Putin ariwe mugabo ukurura abagore ndetse unakunzwe kurusha abandi mu gihugu.Muri iki cyiciro nta mukinnyi,umunyapolitiki cyangwa ikindi cyamamare kimuri imbere.”

Vladimir Putin yatangiye guca ibintu muri 2009 ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa hejuru atwaye ifarasha ahitwa Tuva.

Amafoto ye yaje gushyirwa mu ndangaminsi yo muri iki gihugu yaguzwe cyane muri icyo gihe.

Andi mafoto Putin yashyize hanze nayo yabaga afashe imbunda mu mashyamba ya Siberia.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa