skol
startimes

Wa mwana watoraguwe n’umugiraneza yenda gupfa yatangiye guca ibintu kubera impano afite yatangiye kumutunga [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 8167

Umwana wiswe Hope n’umugiraneza watoraguye iwabo muri Nigeria mu mwaka wa 2016 yatawe n’umuryango we wamwitaga umuteramwaku,ubu akomeje gutangaza uwitwa Anja Ringgren Lovén washize DINNødhjæl kuko ngo n’umuhanga mu gushushanya bikomeye.


Iyi foto yashyizwe hanze n’umugore witwa Anja Ringgren Lovén washinze umuryango ufasha witwa DINNødhjæl nyuma yo kumutora aho bari bamutaye.

Hope yatawe n’ababyeyi be mu gace kitwa Eket muri Nigeria bamushinja ko ari umurozi ndetse ko nta kintu bagezeho nyuma yo kumubyara.

Madamu Anja wamureze yagize ati “Hope yari amerewe nabi cyane ubwo twamutabaraga.Yari yaragaburiwe nabi ndetse arwaye indwara nyinshi.Mu byumweru 2 ari kwa muganga,yari amerewe nabi ku buryo twibazaga niba azakira cyangwa azapfa.”

Anja amaze imyaka 8 afasha abana batawe n’ababyeyi babo aho kuri ubu afite 300 barimo na Hope.Muri aba bana harimo 76 bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba biganjemo abakobwa batotejwe,abasambanyijwe n’abashyinguwe ari bazima n’ababyeyi babo gito.

Kuva muri 2016,Hope yitaweho n’uyu muryango washinzwe na Madamu Anja ndetse kuri ubu wamujyanye mu ishuri aho ngo afite impano ikomeye yo gushushanya ndetse nkuko amafoto abigaragaza,uwari ugiye gupfa ubu yarahindutse bikomeye.

Anja yagize ati “Hope afite ubuzima bwiza kandi yatangiye kujya ku ishuri.N’umuhanga cyane ndetse akunda cyane gushushanya no guhimba ibintu bishya.Afite impano idasanzwe mu gushushanya ndetse n’ibishushanyo yakoze byatangiye kugurishwa.Ubu dusigaye tumwita Picasso muto.

Hope ntiyabonye ababyeyi be bamutaye ndetse n’uyu muryango nta mbaraga washize mu kubashaka.

Anja yavuze ko iyo Hope abonye amafoto y’ukuntu yatoraguwe ameze ngo aramusetsa cyane ndetse ngo “yavukanye impano idasanzwe yo kubabarira aho ngo bamureze bamurinda kwanga ababyeyi be gito bamutaye.






Hope yatangiye gukorera amafaranga mu gushushanya kandi atarageza no ku myaka 10

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble B Vincent

    Uyu mugore aaramutse yihannye, ashobora kuzabona ubugingo bw’iteka..
    Ba Pasitori, Bishops, Reverends benshi bakaribura.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Za mpanga zavutse zifatanye zimaze kumenyera ubuzima bwo mu mujyi wa...

Impanga zifatanye byari byitezwe ko zipfa nyuma y’iminsi zivutse ubu ziri...
5 January 2021 Yasuwe: 5799 0

Ivan Rakitic yahishuye inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo umugore we...

Umukinnyi Ivan Rakitic ukinira Sevilla FC ariko waherukaga gukinira FC...
4 January 2021 Yasuwe: 6730 0

Meddy n’umukunzi we batangiye 2021 bakorana siporo [AMAFOTO]

Umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira bitegura kurushinga bashyize hanze...
2 January 2021 Yasuwe: 7465 0

RIB yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge ushinjwa gukubita umwana w’imyaka 15...

RIB yataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa...
28 December 2020 Yasuwe: 4523 1

Uko hirya no hino ku isi bizihije Noheli [AMAFOTO]

Abantu hirya no hino ku isi bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli usanzwe...
25 December 2020 Yasuwe: 5156 0

Neymar Jr yatwawe umutima n’ikizungerezi cyasajije benshi ku mbuga...

Rutahizamu Neymar Jr w’ikipe ya PSG mu Bufaransa ari kuvugwa mu rukundo...
24 December 2020 Yasuwe: 6929 0