skol
fortebet

Sobanukirwa indwara ya Vitiligo yibasira uruhu. Ese iravurwa igakira? Ese irandura? Ntucikwe

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Vitiligo ni ni indwara ifata uruhu ,ikarutera iyangirika aho usanga umuntu afite amabara atandukanye ku mubiri we ,niba yari umwirabura ukabona afite amabara y’umweru ku ruhu rwe.

Sponsored Ad

Muri make itera uruhu gutakaza umwimerere warwo ,ukabona umuntu afite ibara hamwe ridasa n’ahandi.

Ubu burwayi bukagaragara mu gihe ,uturemangingo dutera ibara uruhu tuzwi ka melanocytes twangiritse bityo uruhu rukagenda rutakaza ibara ryarwo karemano.

Ni gute uburayi bwa Vitiligo buvuka ?

‘ubuvuzi cya Cleveland Clinic kivuga ko bitangira ari utudomo duto tw’umweru ku mubiri ,uko amezi ashyira ni ko twa tudomo tugenda dukura ari nako dukwirakwira hose ku mubiri

Indwara ya Vitiligo ,ahanini itangirira ,mu ntoki ,ku maboko, ku birenge ,mu maso ariko ishobora no guhera nahandi hose ku mubiri yewe no mu myanya y’ibanga.

Uko amezi n’imyaka bishyira niko iyi ndwara igenda ikwirakwira hose ndetse ukabona ku mubiri hagaragara ibidomo binini by’umweru .

Bivugwa ko 1% by’abatuye isi babana n’ubu burwayi bwa vitiligo butera benshi kwiheba no guhabwa akato.

Soma n’iyi: Sobanukirwa indwara ya Cancer ya Prostate ikunze kwibasira no kuzahaza abagabo, Uko wakwivura n’uko wakwirinda ukoresheje imirire

Impamvu zitera indwara ya Vitiligo

1. Ubwivumbure bwumubiri ubwawo (autoimmune disorder)

Umubiri ubwawo ushobora kwibeshya kuri twa turemangingo dutanga ibara twa melanocytes ,hanyuma ukatwangiza ,ibi bigatera ubu burwayi.

2. Uruhererekane mu muryango

30% by’abafite ubu burwayi baba bafite undi muntu bakomoka mu muryango umwe nawe ubufite.

3. Uturemangingo utwabwo twisenye

Biba bishoboka ko ikosa rito kuri twa turemangingo twa melanocytes ryatuma natwo ubwatwo twiyangiza.

Ibimenyetso by’indwara ya Vitiligo

1. Ibidomo by’umweru binini bigaragara ku mubiri ,bishobora gufata igice kimwe cyangwa umubiri wose.

2. Umutsatsi wo ku mutwe ubona usa n’uwazanye imvi imburagihe.

Ibyago abantu bafite indwara ya Vitiligo bahura nayo

1. Kuba batwikwa n’izuba ku kigero kiri hejuru kurusha abandi kubera baba bafite uruhu rwatakaje ubwirinzi ku mirasire y’izuba .

2. Kuba nanone izuba rishobora kwangiza amaso yabo ku buryo bworoshye cyane cyane agace ka retina na iris.

3. Guterwa isoni n’uruhu rutameze nk’urw’abandi no kuba bahabwa akato

Soma n’iyi: Sobanukirwa indwara ya Cancer y’umwijima, ibimenyetso byayo, ikiyitera n’uko wayirinda

Dusoza

Indwara ya vitiligo ni indwara itandura ,bigaragazwa ko abantu bari hagati ya 10 na 20% by’abavuwe bayirwaye aribo bakira gusa ,si indwara yica ariko iyo igufashe ukiri muto ni bwo amahirwe aba ari menshi yo gukira.

Photo: Kigalitoday

Ibitekerezo

  • Ubuse mutubwiye uko yavurwa?

    Mwadudasha mukatubwira Nina Vitiligo ivurwa igakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa