skol
startimes

Abapadiri bajyanywe mu rukiko baregwa ubusambanyi ku nshuro ya mbere I Vatican

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 October 2020 Yasuwe: 981

Abapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika bajyanywe mu rukiko i Vatican, nibwo bwa mbere uyu mujyi uburanishije abihaye Imana baregwa ihohotera rishingiye ku gitsina.


Gabriele Martinelli w’imyaka 28, arashinjwa gukoresha ubusambanyi umwana w’umuhungu waherezaga kuri altari hagati ya 2007 na 2012.

Enrico Radice w’imyaka 72, arashinjwa guhishira ibyo bikorwa mu gihe yari akuriye ishuri rya tewolojiya aho bivugwa ko byakorerwaga.

Nta n’umwe muri aba bagabo uragira icyo avuga kuri ibi birego.

Mu gihe hari umubare ubarirwa mirongo w’abapadiri barezwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku isi, i Vatican nta n’umwe wari waragejejwe mu rubanza ku byaha nk’ibi.

Uru rubanza, rwatangiye ku wa gatatu rukamara umwanya muto, ni ikintu kidasanzwe kuko i Vatican ariho hategekerwa Kiliziya Gatolika.

Ibyaha ’byakorewe ku iseminari’

Bwana Martinelli aregwa ubusambanyi ku mwana wigaga kuri seminari ya Pius X iri i Vatican icumbikira abahungu bahereza kuri altari mu misa zo kuri Bazilika ya mutagatifu Petero.

Nawe ubwe yize muri iyo seminari nyuma aza kuba umupadiri, abashinjacyaha bavuga ko Bwana Enrico atabujije Martinelli gukomeza ibyo bikorwa kandi yari yarabyumvise.

Ku wa gatatu, mu iburanisha ryamaze iminota umunani gusa, basomye ibyaha aba bagabo baregwa.

Bwana Martinelli yarezwe gushyira agahato ku muhungu, utaravuzwe kubera impamvu z’amategeko, akamusambanya mu gihe cy’imyaka myinshi. Ibi ngo byatangiye uwo mwana afite imyaka 13.

Bwana Enrico we, yarezwe guhishira ibyo bikorwa no gushaka kuyobya iperereza kuri byo.

Nta n’umwe muri aba baregwa wagize icyo avuga mu rubanza, rwahise rusubikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Kiliziya yaranyeganyejwe-Isesengura rya BBC

Iyo seminari, iherereye kuri metero nkeya uvuye aho Papa Francis aba, itoza abahungu bahereza misa zisomwa na Papa.

Ibi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko byari bizwi kuva mu 2012, ariko byagiye hanze mu 2017 bivuzwe n’abanyamakuru baganiriye n’uwabanaga mu cyumba n’uwabikorewe.

Ibyaha nk’ibi bimaze imyaka bivugwa, byanyeganyeje Kiliziya Gatolika kugeza imbere mu ’mutima wayo’.

Papa Francis yahagurukiye kubirwanya, ariko abamunenga bavuga ko agenda buhoro mu kwemera uko bingana.

Ibindi birego nk’ibi bikomeje kugaragazwa, birerekana neza umusozi w’ibirego Kiliziya igifite imbere yayo.

Papa Francis yasabye ko "hagira ingamba zifatwa" ubwo yatorwaga mu 2013, ariko abamunenga bavuga ko atarakora ibihagije mu gukuRIkirana abasenyeri bagiye bahishira ibirego nk’ibi.

Mu kwezi kwa munani 2018, yandikiye Abakristu Gatolika bose yamagana ubusambanyi bukorwa n’abihaye Imana, anasaba ko kubihishira birangira.

Umwaka ushize, yategetse ko abihaye Imana muri Kiliziya bagomba kubwira abakuriye Kiliziya, bagenzi babo bakora ibyaha nk’ibi n’abagerageza kubihishira.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abapadiri bajyanywe mu rukiko baregwa ubusambanyi ku nshuro ya mbere I...

Abapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika bajyanywe mu rukiko i Vatican, nibwo...
15 October 2020 Yasuwe: 981 0

RGB yatangaje Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye...

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] yamaze gushyiraho abayobozi bashya...
8 October 2020 Yasuwe: 2346 1

Umukardinali wari ukomeye i Vatican yashinje Papa kumweguza ashingiye ku...

Umukardinali wari mu bakomeye i Vatican kwa Papa, Giovanni Angelo Becciu,...
26 September 2020 Yasuwe: 997 0

Papa yabatije impanga zo muri Centrafrique zavutse zifatanye...

Ibinyamakuru mu Butaliyani byatangaje inkuru y’impanga zavutse zifatanye...
12 August 2020 Yasuwe: 1675 0

Abayisilamu bizihije umunsi wa Aïd al-Adha bubahiriza amabwiriza yo kwirinda...

Abayisilamu bazindukiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Aïd...
31 July 2020 Yasuwe: 781 1

Uko byari byifashe mu nsengero zitandukanye nyuma yo kuzikomorera...

Kuri iki cyumweru nibwo insengero zafunguwe ku mugaragaro nyuma y’amezi...
19 July 2020 Yasuwe: 4197 0