skol
fortebet

Bamwe bari INDAYA abandi bahora muma CLUB !Dore abavugabutumwa 4 b’Abagore bakunzwe cyane mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri iyi minsi abagore bahawe ijambo mu muzego zitandukanye , ariko by’umwihariko mu murimo w’Imana aho usanga basigaye bakunzwe cyane ku rwego rwo hejuru mu ivugabutumwa.

Sponsored Ad

Muri iyinkuru tugiye kugaruka ku bagore Batanu bakunzwe cyane mu ivugabutumwa ryo muri iyi minsi , turagruka kandi no kunzira y’agakiza kabo aho usanga benshi bari abisi cyane nyuma bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza ,agahindura ibyakera bakaba abakozi b’Imana bakabohora imitima ya benshi.

1. Apotre Mignone Kabera

Ku mwanya wa mbere yaraza Apotre Mignone Kabera , umubyeyi w’abana batatu yibyariye ndetse n’abandi benshi nk’uko abyivugira. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church.Kabera Mignone Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Apostle Mignone Alice Kabera n’umunyarwandakazi numwe mubagore ba Apostle ba mbere mu Rwanda. Niwe washinze kandi akaba n’umuyobozi w’itorero rya Noble Family Church ariko azwi cyane nk’uwashinze Women Foundation Ministries, ishyirahamwe ryibanda ku guteza imbere abagore bo mu Rwanda mu bijyanye n’umwuka ndetse n’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo murugo, ku kazi ndetse no hanze yacyo.

Umuvugabutumwa Alice Mignonne Kabera yakiriye ibihembo byinshi. Muri byo harimo igihembo cya Sifa kubikorwa byimpuhwe, gitegurwa buri mwaka mwizina rya "Thanksgiving .Yateguye ibirori byinshi umwaka wose kugirango yongere ubushobozi bwumugore muri societe yu Rwanda, nka "Abagore Bose Hamwe" hamwe ninsanganyamatsiko "Kuva abahohotewe kugeza ba nyampinga’, Umuvugabutumwa Alice Mignonne Kabera yamenyekanye muri groove award u Rwanda kubera uruhare runini yagize mu muziki wa gospel ndetse n’itangazamakuru.


Inzira y’agakiza

Ubundi ababyeyi be bamwise Umunezero Alice ariko baza kumuhimba Mignone riza no kumufata riba ari ryo rimenyekana cyane. Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Avuga ko yakuze nk’abandi bana bose adakijijwe, ajya kwishimisha mu tubyiniro n’izindi nshuti ze, mbese yishimisha mu bishoboka byose n’ubwo hari ababonaga ko ari umukobwa w’imico myiza.

Ati “Ntabwo navutse nkijijwe ariko sinzi ko uzi abantu bitwa ba micomyiza ku buryo n’iyo ukijijwe abantu bakubaza ngo wakijijwe iki? Hari igihe abantu b’urungano rwawe baba bazi ko uri micomyiza ariko ari wowe uzi uburwayi bwawe. Nakuze nk’abandi bose, mba umwangavu, mba inkumi ibafasha kwishima, ibasha kujya mu kabyiniro ababyeyi batabizi. Nakundaga indirimbo za Rock and Roll, iza ba Michael Jackson, izo muri Kongo.”

Apotre Mignone avuga ko yakiriye agakiza mu 1991 ariko nabwo ntabwo yahise areka ibyo yakoraga ako kanya, ahubwo ngo yagiye ahinduka gahoro gahoro.”
Ati “Nakiriye Yesu nk’umwami n’mukiza wanjye mu 1991 hari itorero ryitwa Eglise Vivante no mu Rwanda rirahaba. Ariko sinahise ndeka burundu ngo mvuge ngo sinzajya kubyina, ngo sinzagira umusore dukundana, ubuzima bwose abandi bacamo nabunyuzemo nkomeza gusenga, uko nkomeza kamwe kakavaho.”

Iyerekwa ryabyawe Women Foundation Ministries

Kugira ngo atangize umuryango wa Women Foundation Ministries ntabwo byaje nk’igitekerezo gisanzwe, ahubwo ngo habayeho iyerekwa, ahabwa izi nshingano n’ijwi ry’Imana.

Ati “ Yaje mu ishusho y’umuntuiramvugisha hanyuma irambwira ngo ndashaka ko ujya kumpera abagore amaboko. Numvaga ibyo bintu bidasobanutse hanyuma ndireba ndebye ayanjye nsanga nayo ni ibice, irambwira iti ‘singira iyi nkoni (isobanura ubutware) noneho negerejeho ya maboko yanjye y’ibice mbona araje noneho ndafata, arambwira ngo genda iyi nkoni uyikoze kuri buri mugore wese ubona…”

Imana yamutumye guha abagore mu buryo butatu harimo mu buryo bw’umwuka (kwigisha ijambo ry’Imana), mu buryo bw’amarangamutima (komora ibikomere) no mu bifatika.

Nyuma y’imyaka itandatu agize iyerekwa, dore ko yari asanzwe ibyerekeye ubujyanama, Apotre Mignone yashyizeho gahunda y’amasengesho yo ku wa gatanu ahereye ku ntebe 25 bagenda baguka kugeza babonye aho bakorera habo.

Kugeza ubu Women Foundation Ministries ni umuryango uhuza abagore batandukanye batagendeye ku idini basengeramo ndetse umaze guhindurira ubuzima abagore benshi bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.


2.Paster Julienne Kabiligi Kabanda

Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane muri iki gihe ,bitewe n’inyigisho ze ahuza n’ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo ,byagera ku biganjemo urubyiruko bikaryoha cyane.

Uyu mubyiyi benshi bita MAMY nubwo amaze imyaka igera kuri 20 muri uyu murimo atangiye kumenyekana mu gihugu hose mu myaka mike ,ariko inyigisho ze zimaze gucengera benshi bamukurikira ndetse zanatumye agwiza igikundiro mu buryo bukomeye .

Julienne kabiligi kabanda ni umubyeyi wa bana bane afite imyaka 41, yatangiye ivuga butumwa akiri muto cyane kumyaka 18 gusa yavukiye mu muryango wa gikristo ariko utari muri iri vuga butumwa ryu yumunsi.

Akiri umwana yakundaga umuziki cyane no kubyina mutubyiniro dutandukanye two mu mujyi wa Kigali, akaba ari umwe muba shumba b’abagore bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera Imirimo ’ivugabutumwa.

Mu buhamya avuga ko gukizwa aricyo kintu cya mbere cyamuhaye umunezero mu buzima bwe ndetse ninaho ngo yakuye kunyurwa gu komeye kuva yavuka.


Ati”Natangiye ivugabutumwa mfite 18 kugeza uyu munsi byampaye kunyurwa mu buryo ntashobora gusobanura.Umuntu ahorana inyota yo kwigizaho ibinu ariko guhura n’Imana nibyo kintu nabonye gikomeye cyane”.

Navukiye mu muryango wa Gikirisitu ariko mur iri vugabutumwa ry’uyu munsi.Ubuzima bwanjye mbere yo kwakira Yesu ,arumva n’iyo myaka mike ugereranyije niyo maze ku Isi.Muri iyo myaka nakoreye imbere nari maze guca ibintu byinshi”.

Yameza ko iyo Imana itaza kumufata muri iyo myaka byari kumukorana cyane. Avuga ko kubera uburyo yaririmbaga indirimbo za Brenda Fasie bagizee aho bamumwitirira.

Ati”Naciye mu mu muziki ,nakundaga ibintu byinshi by’abakobwa bakiri bato.Ariko naje guhura n’Imana hazaho guhinduka mu buryo budasanzwe ,iyo biza kugeranga iyo myaka sinzi ukuntu byari kugenda.Umuziki ni impano Imana yari yarampaye ,narabikundaga.Muri iyo myaka yanjye y’ubuto nari mfite itsinda twaririmbanaga nkarihisha umuryango kubera ko nari nkiri n’umwana kandi ari iry’abakobwa bashabutse”.

Uko yagikijwe biturutse ku mukozi iwabo bari bafite

Ati”Ijoro rimwe mvuye mu kabyiniro hari igitaramo twari kujyanamo bukeye bwaho,rero ntashye nibwo n’Imana .Hari saa Cyenda z’Igicuku tuvuye mu kabyiniro.Naratashye nsaga umukozi wo mu rugo yashyize Bibiliya mu Cyumba cyanjye. Ndaryama ariko mbura ibitotsi.

“Amakuru nayamenye nyuma rero uwo mukozi iyo yabonaga uko nsohotse ,uko nambaye byaramubabazaga afata amasengesho,aransegera”.

“Urumva n’uwo munaniro mvuye ku byina ,numvaga ndahita nsinzira kuko sinajyaga mbura ibitotsi ariko icyo gihe narabibuze.Narabyutse mfata Bibiliya ndavuga nti reka nisomere,hari inkuru njya numva y’umugabo witwa Aburahamu.Ntabwo nasomye Bibiliya nshaka ngo nunguke ,ugereranyije n’ibyo ndimo”.

Yavuze ko yayifunguye akabura inkuru yashakaga ahubwo agahita agwa ku ijambo riri mu Byahishuwe ruvuga uburyo abantu bacirwa imanza ku munsi w’Imperuka.

Ya bibiriya atangira gusoma nibwo yahise agwa kwi jambo rivuga ngo ku uwo munsi azatoranya ihene muntama.bukeye ajya gusenga atangira urugendo rwe uko.

Ibikorwa Bye

Julienne yatangije ishuri bita high hopes rigamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe,akaba ayobora nu rusengero rwita Jubilee revival assembly hamwe nu mugabo we Kabanda stanly .

Ubuzima bwite
Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ni umukuru wa Minisiteri izwi ku izina rya Grace Room iherereye inyarutarama yashinzwe muri 2018,ndetse akaba ari nawe wayishinze binyuze mu iyerekwa yagize

Pastor Julienne umumama wubatse akaba ari umufasha w’umushumba w’itorero bita Jubilee Revival Assembly uzwi ku izina rya Kabanda Stanly aba bombi bakaba ari abavuga butumwa bakomeye mu Rwanda.

3.Pastor Deborah

Pastor Deborah ni mubyeyi ari mubavugabutumwa ba bagore bakunzwe cyane mu Rwanda dore ko nawe yakijijwe akora umwuga w’uburaya.

Pastor Deborah ni umushumba w’Itorero Umusozi w’Uwiteka, aho inyigisho ziri torero zikangurira abantu inzira y’agakiza ku by’umwihariko ku bantu bishoye mu ngeso mbi z’uburaya.

Pasiteri Hortense Mazimpaka

Pastor Pasiteri Mazimpaka Hortense yahoze akorera umurimo w’Imana mu itorero Zion Temple Karongi rikuriwe ku isi na Apotre Gitwaza, arivamo atangiza Believers Worship Center , nawe ari mu babyeyi bakora umurimo w’Imana neza kandi bakunzwe cyane kubera inyigisho zitandukanye batanga.

Mazimpaka Hortense Ari mu bavugabutumwa bafite igikundiro muri iyi minsi by’umwihariko bitewe n’ubutumwa bukubiye mu ijambo agabura.Pasiteri Mazimpaka kandi yanashyize imbaraga mu gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka umuryango binyuze mu nama z’uburyo bwo kubaka urugo rugakomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa