skol
fortebet

Bishop Rugagi warumaze imyaka 4 yarazimiye yavuze icyari cyamujyanye muri Canada

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe ku Isi [Redeemed Gospel Church] umaze imyaka 4 irenga, adakorera umurimo w’Imana mu Rwanda yahishuye icyari cyaramujyanye muri Cadana aho benshi bavugaga ko yahugiye.
Bishop Dr Rugagi yagiye mu bihe bitari byoroshye by’inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ndetse igenda rye ntabwo ryavuzweho haba mu bakirisitu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku rundi ruhande ariko yageze muri Canada akomeza ibikorwa by’ivugabutumwa cyane ko aribyo byari (...)

Sponsored Ad

Mushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe ku Isi [Redeemed Gospel Church] umaze imyaka 4 irenga, adakorera umurimo w’Imana mu Rwanda yahishuye icyari cyaramujyanye muri Cadana aho benshi bavugaga ko yahugiye.

Bishop Dr Rugagi yagiye mu bihe bitari byoroshye by’inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ndetse igenda rye ntabwo ryavuzweho haba mu bakirisitu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rundi ruhande ariko yageze muri Canada akomeza ibikorwa by’ivugabutumwa cyane ko aribyo byari byamujyanye, akora ibiterane, atangiza itorero, yimika abapasiteri, akora ibitangaza nk’uko byahoze.

Nyuma yo kubona ko itorero rye rimaze gushinga imizi muri Canada, yongeye kugaruka mu Rwanda, asobanura impamvu zatumye ava mu Rwanda, ibyavuzwe ubwo yegendaga n’ibindi byinshi.

Aganira na Igihe Tv yavuze atagiye muri Canada atorotse ahubwo yari agiye mu murimo Imana yamutumyemo kandi kuri ubu yawusohoje akaba yagarutse mu Rwanda.

Ati “Nk’uko bisanzwe, abakozi b’Imana si inzaduka, uhereye cyera kose, umukozi w’Imana yavaga hano akajya ahandi bitewe n’ibyo Imana imuhamagariye kujya gukora kugira ngo afashe imitima ya benshi.”

“Ni muri urwo rwego, nta cyatunguye abo nayoboye kubera ko biri mu byo Imana yanganiriye kugira ngo njye gufasha abandi bantu hakurya y’uruzi.”

Igenda rye yaritangaje bwa mbere tariki 4 Mata 2017, aza kongera kubigarukaho tariki 14 Gicurasi 2018, ndetse no mu biterane bitandukanye yagiye akora, yari yababwiye ko azagenda.

Ati “Abiteguye barabyiteguye n’ubwo byaje ariko benshi ari abo tubana, abo turi hamwe, umuryango ndetse n’umubyeyi wanjye wo mu mwuka ampa izo nyandiko zo kugira ngo njyende ntangire umurimo w’Imana muri Canada, Amerika, i Burayi n’ahandi.”

Ku nshuro ya mbere ajya i Burayi mu ivugabutumwa yakoreye mu biterane bitandukanye, bamwe bavugaga ko atazagaruka, akora urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aragaruka.

Ati “N’ubu nagiye muri Canada, njya mu giterane, mu bikorwa by’umurimo w’Imana, n’ubwo byatinzeho ariko nongeye ndagarutse. Wa wundi wavuze ko nagiye cyangwa [...] ibikorwa nibyo byivugira. Ibigaragaza ya mirimo na bya bikorwa byakujyanye nibyo bya ngombwa.”

Bishop Dr Rugagi avuga ko na we inkuru zivuga ko yatorotse zamusangaga muri Canada kandi ababivugaga ari uburenganzira bwabo nubwo atari ko byagenze.

Imyaka ine muri Canada…

Tariki 26 Ukuboza 2018, nibwo Bishop Dr Rugagi yageze muri Canada ndetse ku wa 31 Ukuboza [nyuma y’iminsi mike] , ahita akora igiterane cya mbere, cyitabirwa n’imbaga y’abakirisitu.

Ati “Itangira ntabwo riba ryoroshye, haba hari imbogamizi nyinshi zitandukanye nk’umuntu ugiye gutangira umurimo w’Imana, usanze abo utazi ko bahari.”

Tariki 11 Mutarama 2019, nibwo yahise atangiza Itorero Abacunguwe muri icyo gihugu, ariko yagize imbogamizi zitandukanye. Kuri ubu rimaze gushinga imizi ndetse ryungutse Abapasiteri batandukanye.

Ati “Twagize umwanya wo gutoza, kwigisha abagomba gukomeza gukora imirimo y’Imana. Dufite Abavugabutumwa 18, babanje kwiga ishuri rya Bibiliya, dufite Abadiyakoni 17, dufite Abapasiteri bane bose barimitswe kandi bakomeje gukora imirimo myiza ni nayo mpamvu barobanuriwe gukora iyo mirimo.”

Avuga ko inzego zose z’itorero kuri ubu zubatse neza kandi zifite n’ibizifasha gukora neza umurimo w’Imana.

Agiye kwegeranya imitima y’Abakirisitu mu Rwanda

Bishop Dr Rugagi umaze iminsi mike agarutse mu Rwanda avuga mu bikorwa byihutirwa agiye gukora ari ukongera kwegeranya imitima y’intama ze.

Ati “Ibikorwa byose nategura, hano ni iwacu kandi ibikorwa turabifite bitandukanye. Icya mbere ukwegeranya imitima ya bariya bose nari mbereye umuyobozi kugira ngo twongere duhurire hamwe, dusabane, hanyuma dutangire dukomeze ibikorwa byacu twari dusanzwe dufite.”

Yakomeje agira ati “Bari basanzwe bahari, ni inyubako gusa batari barimo ariko twari dusanzwe tubakurikirana kandi bameze neza. Ni mu nyubako gusa batagaragaraga ariko twabanaga nabo binyuze mu ikoranabuhanga.”

Bishop Dr Rugagi avuga ko itorero rifite ibibanza bizubakwaho ibikorwa by’iterambere n’insengero muri rusange. Ni ibintu avuga ko bizakorwa vuba bitarenze umwaka utaha.

Itorero rifite ibibanza mu Ruhango, i Bugesera ndetse n’i Rwamagana cyane ko ho urusengero rwaho rugihari ndetse rukora nk’ibisanzwe aho ruyobowe na Pasiteri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa