Bishop Rugagi yasezeranyije imiryango 17 anabategurira ibirori (Amafoto)
Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017
Itorero Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi Innocent kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2017 ryasezeranyije imiryango 17 imbere y’Imana nyuma y’uko Akarere ka Nyarugenge kabasezeranyije imbere y’amategeko.
Ni nyuma y’igihe iri torero ryigisha ibyiza byo gusezerana imbere y’Imana ko ari umugisha. Itorero Abacunguwe mu Rwanda ryasezeranije imiryango 17 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko y’Igihugu.
Umushumba mukuru w’Itorero Abacunguwe mu Rwanda, Bishop Innocent Rugagi aganira (...)
Itorero Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi Innocent kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2017 ryasezeranyije imiryango 17 imbere y’Imana nyuma y’uko Akarere ka Nyarugenge kabasezeranyije imbere y’amategeko.
Ni nyuma y’igihe iri torero ryigisha ibyiza byo gusezerana imbere y’Imana ko ari umugisha. Itorero Abacunguwe mu Rwanda ryasezeranije imiryango 17 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko y’Igihugu.
Umushumba mukuru w’Itorero Abacunguwe mu Rwanda, Bishop Innocent Rugagi aganira n’abanyamakuru, yatangaje ko iki gitekerezo cyaje ubwo iri torero ryari mu masengesho y’iminsi 67 yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa 7 uyu mwaka.
Aya masengesho yari afite intego yo kubohoza ibyo buri wese agenewe no guhindurirwa amateka. Kuva aya masengesho yatangira na nyuma yayo, Itorero Abacunguwe ryakomeje kuganiriza imiryango ibana idasezeranye, rikayikangurira gusezerana imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.
Bishop Rugagi ati : “Twaganiriye nabo bihagije, mu itorero, mu miryango yabo, tubabwira ko gusezerana imbere y’amategeko no mu Itorero ari umugisha”.
Bishop Rugagi yakomeje asobanura ko iyo umuntu abana n’undi mu buryo butemewe n’amategeko hari igihe amufata kinyamaswa, ntamuhe agaciro. Ati : “Yamubwira ngo basezerane, ngo hari isezerano riruta abana se” ? Akomeza avuga ko isezerano ari ryo rikomeye, ko abana baza ari umugisha.
Bitewe n’uko hari harimo abafite amikoro macye ari nayo mpamvu bari batarasezerana, Itorero Abacunguwe mu Rwanda ryihaye inshingano zo gutegura iki gikorwa kugira ngo iyi miryango isezerane.
Abasezeranye, imiryango igera kuri 17, bashatse imyambaro n’uburyo bagera ku Itorero, ubundi baza gusezerana. Ibindi bikenewe byose ni Itorero ryabishatse.
Basezeraniye mu rusengero, aba ari naho habera igikorwa cyo kwiyakira.
Bishop Innocent Rugagi avuga ko Itorero ryasabye Umurenge wa Nyarugenge kubasezeranya ukabibemerera, iki gikorwa kikaba cyarabaye ku wa 4 tariki 23/11/2017, iminsi 2 mbere y’uko basezerana mu Itorero.
Nyuma yo gutangiza gahunda yo kwigisha imiryango ibana idasezeranye, imiryango yagaragaje ubushake bwo gusezerana imbere y’Imana yose hamwe igera kuri 36, ariko iyujuje ibyangombwa yasabwe ni 17, iyindi ikazasezerana mu gihe kiri imbere nk’uko tubikesha urubuga ‘abacunguwe’rw’ir’itorero.
AMAFOTO/ABACUNGUWE:
Abageni n’uko baribicaye mu rusengero
Bishop yari yicaye arikureba abageni mu mwambaro yiteguye gusezeranya abageni
Buri wese yahamyaga isezerano imbere ya Bishop n’itorero
Abasozaga gusezerana Bishop yabahaga certificat
Nyuma yo gusezerana Bishop yabasengeraga akanabasabira umugisha
Bishop yifotoranyije n’abageni ifoto y’urwibutso
Abanyamakuru babajije umwe miryango yasezeranye uburyo bakiriye iki gikorwa
Uyu niwe waruri gutegura iyimitsima y’abageni
Buri wese yari afite ikirahuri kirimo icyo kunywa abageni basanzwe bakorwesha( champagne), yiteguye gusangira n’umukunzi we
Abantu babahaye n’impano babateguriye
Itorero ryageneye buri mugeni impano
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *