skol
fortebet

Papa Francis ari mu bitaro kubera indwara y’ubuhumekero

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Papa Francis afite indwara (infection) mu buhumekero izatuma amara iminsi mu bitaro i Roma, nk’uko byatangajwe na Vatican.
Uyu mugabo w’imyaka 86 yagize ibibazo byo guhumeka mu minsi ishize ariko nta Covid afite, nk’uko itangazo ribivuga.
Rivuga ko akeneye “indi minsi micye yo kwitabwaho bikwiye mu bitaro”.
Ryongeraho ko “Papa Francis yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwinshi bwakiriwe kandi ashimira kumuba hafi no kumusabira”.
Abakozi be ba hafi, barimo abashinzwe umutekano, byitezwe ko baguma ku (...)

Sponsored Ad

Papa Francis afite indwara (infection) mu buhumekero izatuma amara iminsi mu bitaro i Roma, nk’uko byatangajwe na Vatican.

Uyu mugabo w’imyaka 86 yagize ibibazo byo guhumeka mu minsi ishize ariko nta Covid afite, nk’uko itangazo ribivuga.

Rivuga ko akeneye “indi minsi micye yo kwitabwaho bikwiye mu bitaro”.

Ryongeraho ko “Papa Francis yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwinshi bwakiriwe kandi ashimira kumuba hafi no kumusabira”.

Abakozi be ba hafi, barimo abashinzwe umutekano, byitezwe ko baguma ku bitaro bya Gemelli Hospital, nk’uko umwe mu babizi neza yabibwiye BBC.

Ibi bibaye mu gihe iki ari cyo gihe cy’umwaka kirimo akazi kenshi kuri Papa Francis, aho hateganyijwe byinshi agomba gukora muri weekend ya Pasika.

Misa ya Mashami itegerejwe ku cyumweru, hakurikireho icyumweru gitagatifu n’ibirori bya Pasika.

Ateganya kandi gusura igihugu cya Hongrie mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Mata.

Kuwa gatatu mu gitondo yakiriye anumva abantu, igikorwa akora buri rimwe mu cyumweru ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.

Hano yabonetse nk’ufite intege, ariko nyuma aboneka ahina isura nk’urimo kubabara ubwo yariho afashwa kwinjira mu modoka ye.

Mbere Vatican yari yavuze ko yajyanywe kwa muganga gusuzumwa, ariko ibinyamakuru mu Butaliyani byashidikanyije ibi nyuma y’uko ikiganiro yari afite kuri televiziyo gihagaritswe ku munota wa nyuma.

Asubiza ku nkuru yo gushyirwa mu bitaro kwa Papa, Perezida Biden yasabye abantu “isengesho riruseho” ku gukira kwa Papa.

Biden, perezida wa Amerika wa kabiri gusa w’umugatolika, yigeze kuvuga ko Papa Francis ari umwe mu bantu “bajya gusa na Kristu” yahuye nabo.

Abantu bo mu mujyi w’iwabo i Buenos Aires muri Argentina, babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru.

Daniel Saco yavuze ko Papa “agomba kwibaza ubwe niba agishoboye gukomeza”.

Victoria Veira ukomoka muri Brazil ati: “Birababaje cyane kuko, nk’uwo muri Amerika y’Epfo, numva mpagarariwe na Papa, umuntu ufungutse cyane.”

Madamu Anibal Pizelle, wahuye na Papa ubwo yasuraga Buenos Aires, yavuze ko yizeye ko azakira kuko “akomeye ku mubiri no mu mutwe” kandi ari “umuntu w’ukwizera gukomeye”.

Hashize amezi Papa agendera mu igare ry’ab’intege nke kubera uburwayi bw’ivi.

Mu 2021 yabazwe amara, ariko muri Mutarama(1) uyu mwaka yavuze ko ubwo burwayi bwagarutse.

Nubwo afite intege nke, Papa yakomeje gukora ndetse no gusura amahanga. Muri Gashyantare(2) yasuye DR Congo na Sudani y’Epfo.

Muri Mutarama, yayoboye imihango yo gushyingura uwo yasimbuye Papa Benedict XVI – wabaye Papa wa mbere weguye nyuma y’ibinyejana byinshi. Yavuze ko yeguye kubera amagara ye yari ameze nabi.

Papa Francis yigeze kuvuga ko nawe ashobora kuatera intambwe nk’iya Benedict mu gihe amagara ye yarushaho kumera nabi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa