skol
fortebet

Umuhanuzi yagaragaje uko Imana isa, anavuga ko yari yahishuriwe ko Kaweesi ari hafi kwicwa [VIDEO]

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Jerod Davincy Odongo, umuhanuzi wo mu gihugu cya Uganda uvuga ko yahuye n’ Imana amaso ku yandi yavuze ko Imana yari yamuhishuriye ko Nyakwigendera Andrew Kaweesi wari umuvugizi mukuru wa Polisi ya Uganda ari hafi kwicwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ Ikinyamakuru Dail monitor, Jerod yavuze ko igihe kimwe Imana yamusuye ari mu masaha y’ umugoroba ubwo yarimo yitegura kuryama.
Uyu muhanuzi yavuze ko yagiye kubona akabona icyumba yari arimo hahindutse umwijima w’ icyuraburindi, hashira akanya gato (...)

Sponsored Ad

Jerod Davincy Odongo, umuhanuzi wo mu gihugu cya Uganda uvuga ko yahuye n’ Imana amaso ku yandi yavuze ko Imana yari yamuhishuriye ko Nyakwigendera Andrew Kaweesi wari umuvugizi mukuru wa Polisi ya Uganda ari hafi kwicwa.

Mu kiganiro yagiranye n’ Ikinyamakuru Dail monitor, Jerod yavuze ko igihe kimwe Imana yamusuye ari mu masaha y’ umugoroba ubwo yarimo yitegura kuryama.

Uyu muhanuzi yavuze ko yagiye kubona akabona icyumba yari arimo hahindutse umwijima w’ icyuraburindi, hashira akanya gato akabona yamuritse umucyo mwinshi ku buryo yashoboraga kubona buri kimwe cyose.

Yagize ati “Nagiye kubona mbona imbere yanjye hahagaze umuntu muremure wambaye ikanzu yererana, afite imisatsi miremire y’ umweru n’ ubwanwa, afite mu maso habengeranwa kuburyo ntashobora kubona isura ye”

Jerod avuga ko yabajije uwo muntu uwo ariwe akamusubiza ko ari Imana ya Aburahamu,Isaka na Yakobo.

Ngo kuva yasurwa n’ Imana ahishurirwa buri kimwe cyose cyenda kuba haba mu muryango we, kuri ubwe ndetse no ku gihugu.

Yavuze ko muri Gashyantare 2017, Imana yamubwiye ko AIGP Andrew Kaweesi azicwa arashwe kandi bikaba mbere y’ ukwezi kwa Gatanu.

Akomeza avuga ko AIGP Kaweesi akimara kuraswa mu gitongo cyo ku wa 17 Werurwe 2017, abantu yari yarabibwiye bari ku musozi basenga aribwo batangiye kumuhagara.

Uyu muhanuzi avuga ko Imana yari yaramubwiye ko agace ka Kasese kagiye kwigomeka ku butegetsi bwa Uganda hakameneka amaraso menshi none ngo nabyo byarabaye.

Reba videwo y’ uwo muhanuzi asobanura uko yahuye n’ Imana

Ibitekerezo

  • Uwo muhauzi yarakwiye gutabwa muri yombi,Matayo 11:13-15 isobanura neza ko ubuhanuzi bwagize iherezo,abandi bahanuzi bazakurikiraho biblia ibita abahanuzi b’ibinyoma.

    Andika Igitekerezo naba nawe uvuze ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa